Igikomangoma Al-Waleed bin Khaled bin Talal Al Saud, wo muri Arabia Saudite, amaze imyaka irenga 20 ari mu koma nyuma y’impanuka y’imodoka yabaye mu 2005 ubwo yigaga mu ishuri rya gisirikare i Londres.
Kubera kumara igihe kirekire muri koma, azwi cyane ku izina rya “Igikomangoma Gisinziriye” muri Arabia.
Mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘Artificial Intelligence (AI)’ rikataje ndetse n’interineti ikomeje kugira uruhare runini mu buzima bwa buri munsi ku isi hose, abantu bagira amatsiko yo kumenya ibijyanye n’imibereho y’abami n’abamikazi.
Ariko, kimwe natwe twese, n’abo mu muryango w’ubwami bahura n’ibibazo bikomeye n’ibigeragezo, aho amafaranga atabasha kubikemura. Muri abo harimo umuryango w’ubwami wa Arabia Saudite, aho igikomangoma Al-Waleed bin Khaled bin Talal cyahuye n’impanuka ikomeye igatuma kimaze imyaka 20 mu koma.

Al-Waleed bin Khaled bin Talal, wujuje imyaka 36 tariki 18 Mata 2025, ni umwe mu bagize umuryango w’ubwami wa Arabia Saudite.
Al-Waleed yari ari kwiga mu ishuri rya gisirikare ubwo yagiraga impanuka ikomeye i Londres mu 2005. Amakuru avuga ko bagenzi be bari bari kumwe mu modoka bo batagize icyo baba. Nyuma y’impanuka, Al-Waleed yagize uburwayi bwo kuvira mu bwonko, bituma ajya mu koma. Nk’uko ikinyamakuru Roya News kibitangaza, kuva icyo gihe kugeza n’ubu, Al-Waleed yabayeho afashwa n’imashini imuha umwuka, kandi yitabwaho binyuze mu kumugaburira hakoreshejwe umuyoboro. Avurirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Abdulaziz (King Abdulaziz Medical City) i Riyadh.
Abaganga bavura Al-Waleed bigeze kugira inama ise, Igikomangoma Khalid bin Talal Al Saud, ko yakuraho imashini imushyiramo umwuka, ariko se yarabyanze. Yatangaje ko afite icyizere ko umunsi umwe umuhungu we azakanguka.
Yagize ati: “Iyo Imana iza gushaka ko apfa muri ya mpanuka, ubu tuba dusura imva ye.” Mama w’Igikomangoma, Reema, na we yigeze gutangaza ko yumva umwuka w’umuhungu we ukiri kumwe nabo.
Nk’uko byatangajwe, hari igihe Al-Waleed yagaragaje ibimenyetso bito by’ubuzima nko kunyeganyeza urutoki n’umutwe. Ibyo bikorwa byabaye nk’inkuru nziza ku muryango we, ariko kugeza ubu, kugaruka mu buzima busanzwe biracyari inzozi zidafite icyizere gihamye.
Nubwo Al-Waleed bin Khaled bin Talal ari mu muryango w’ubwami, ntabwo afitanye isano ya bugufi n’umwami uriho ubu. Sekuru, Igikomangoma Talal bin Abdulaziz Al Saud, yari umwe mu bahungu ba King Abdulaziz Al Saud, washinze igihugu cya Arabia Saudite. Bityo, Al-Waleed ni umwuzukuru w’Umwami Abdulaziz. Kandi Umwami uriho ubu, Salman bin Abdulaziz Al Saud, nawe ni umuhungu w’Umwami Abdulaziz, bivuze ko ari nyirarume wa Al-Waleed, igikomangoma gisinziriye.
