Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, Tanzania yakuyemo icyemezo cyo guhagarika ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byaturukaga muri Malawi na Afurika y’Epfo, nyuma y’iminsi gishyizweho mu rwego rwo kwihimura ku cyemezo nk’icyo cyafashwe n’ibihugu byombi byo mu majyepfo ya Afurika.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Tanzania gishinzwe ubuziranenge bw’ibimera n’ikoreshwa ry’imiti yica udukoko (Tanzania Plant Health and Pesticides Authority – TPHPA), Joseph Ndunguru, yavuze ko Tanzania ykuyeho icyo cyemezo kugira ngo habeho “ibiganiro bya dipolomasi ku rwego rwa ba minisitiri.”
Yavuze ko ibyo bihugu byombi byegereye Tanzania bisaba ko ikibazo cy’ubucuruzi gikemurwa binyuze mu biganiro.
Ku wa Gatatu, nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi ya Tanzania yari yafashe icyemezo cyo guhagarika itumizwa ry’ibicuruzwa byose bikomoka ku buhinzi bivuye muri Malawi no muri Afurika y’Epfo, inahagarika kandi iyoherezwa muri Malawi ry’ifumbire mvaruganda ikorerwa muri Tanzania, ifumbire Malawi ishingiraho ubuhinzi cyane. Ubu kandi icyemezo cyo guhagarika kohereza ifumbire muri Malawi nacyo cyakuweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yakiriye neza icyemezo cya Tanzania cyo gukuraho iyo mbogamizi, avuga ko kigaragaza umubano ukomeye hagati y’ibi bihugu byombi.
Yagize ati: “Ibyavuye muri ibi bigaragaza ko inzira ya dipolomasi ari yo nzira ikora neza kurusha izindi mu gukemura ibibazo… ubufatanye n’ubwumvikane ni byo bifungura amahirwe rusange.”
Mu minsi yashize, Malawi yari yafashe icyemezo cyo guhagarika itumizwa ry’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bikomoka muri Tanzania birimo ifu y’ibigori, umuceri, tangawizi, n’imineke, hamwe n’ibindi bicuruzwa. Naho Afurika y’Epfo na yo yari yahagaritse kwakira imineke yoherezwa na Tanzania.
