Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, abantu ibihumbi amagana bateraniye mu Mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatikani, mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Papa Fransisiko, mbere y’uko umubiri we utambagizwa mu mihanda ya Roma werekeza muri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’, aho washyinguwe.

Abami, abakuru b’ibihugu, n’abakaridinali benshi bifatanyije n’abemera mu muhango wo kunamira no guherekeza Papa wa 266.
Mu gukomeza umurage we w’ubwiyoroshye no kurwanya imigenzo n’imihango bihambaye, Papa Fransisiko yasabye ko imihango ikomeye n’ihenze isanzwe ikorwa mu gushyingura Papa itaba, ahubwo hakakoreshwa uburyo busanzwe kandi bworoheje.

Abantu bagera ku 250,000 bitabiriye uyu muhango, aho ibihumbi 50 bari bari mu mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero bakurikirana igitambo cya Misa, mbere y’uko isanduku irimo umurambo wa Papa itangira urugendo rujya aho yashyinguwe.
Umurambo wa Papa Fransisiko wari umaze iminsi uri muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, kuva yapfa ku wa Mbere wa Pasika afite imyaka 88, kugira ngo abantu babashe kumuha icyubahiro cya nyuma.
Mu gihe uyu muhango wabaga, Vatikani n’Umujyi wa Roma bari bashyizwe mu bihe bikomeye by’umutekano, kuko n’ikirere cy’u Butaliyani cyari cyafunzwe.
Abayobozi b’ibihugu barimo Donald Trump, Joe Biden, Sir Keir Starmer, Emmanuel Macron na Volodymyr Zelenskyy bayoboye urutonde rw’abakuru b’ibihugu n’abadipolomate bitabiriye.

Isanduku y’umurambo wa Papa yakuwe muri Bazilika ijyanwa ku mbuga ya Mutagatifu Petero, aho abakaridinali 220 n’abepiskopi n’abapadiri 750 bicaye mu mirongo, bari biteguye kumuha icyubahiro cya nyuma.
Mu kurangwa no koroshya ibintu, Papa Francis yari yarasabye ko ashyingurwa mu isanduku y’igiti cya sipuri isanzwe, ifite imbere hameze nk’icyuma cya zinc, nk’ikimenyetso cy’uburyo yashakaga impinduka muri Kiliziya, yubaka “Kiliziya y’abakene ku bw’abakene.”

Mu nyigisho ya Karidinali Giovanni Battista Re, Umuyobozi w’Inteko y’Abakardinali watuye igitambo cya Misa yashimiye Papa Fransisiko uburyo yakoreye Imana.
Yagize ati “Papa Fransisiko yari umuntu washoboye gukora ku mitima n’ubwenge bw’abantu.”
Yongeyeho ko “n’ubwo yari ananiwe kandi afite intege nke mu minsi ye ya nyuma, yahisemo gukomeza inzira yo kwitanga kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe.”
Yakomeje amugaragaza nk’”umushumba wari hafi y’abantu bose, ufite umutima ufunguye kuri bose.”

Kardinali Re yanashimangiye amagambo Papa Francis yakunze kuvuga, anasubiramo igitekerezo cyamaganaga Perezida Trump wari witabiriye uyu muhangoi, asaba ko abantu “bubaka ibiraro aho kubaka inkuta zitanya abantu.”
Yanasabye ko hakwitabwa ku mpunzi no gufata ingamba ku mihindagurikire y’ikirere.

Mu gihe umuhango wari ugiye kurangira imbere ya Basilika,Kardinali Re yateye amazi y’umugisha isanduku yari irimo umubiri wa Papa Fransisiko.
Mu guhumuza igitambo cya misa, abaririmbyi baririmbye mu Kilatini bati: “Abamalayika bakwakire bagushyikirize mu ijuru; abahowe Imana baze bagutegereze, bakujyane mu murwa wera, Yeruzalemu nshya iteka ryose.”
Isanduku yagaruwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, aho yanyujijwe mu muryango w’impuhwe. Icyo gihe Inzogera yo kuri Bsazilika, ipima toni 10 yarimo ivuzwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Nyuma yaho, umubiri we washyizwe mu modoka ikoreshwa na Papa iyo ari mu bantu benshi ‘Popemobile) utambagizwa mu mihanda ya Roma werekeza kuri kiliziya yakundaga cyane, Bazilika ya Santa Maria Maggiore.
Abaturage benshi bari ku mihanda bashimye, bakoma amashyi igihe Popemobile yanyuraga imbere yabo.
Igeze kuri Bazilika, umurambo winjijwe imbere n’itsinda ry’abagororwa n’impunzi, nk’ikimenyetso cy’uko Papa yahaga agaciro abaciriritse n’abatagira kivurira.

Mu rwandiko rwe rw’umwihariko, Papa Fransisiko yari yasabye ko azashyingurwa “munsi y’ubutaka, nta mirimbo myinshi” uretse ijambo rimwe “Franciscus” ryanditse ku ibuye. Nyuma yo kugezwa aho ari bushyingurwe, igikorwa cyo kumushyingura cyakozwe mu buryo bw’ibanga.







