Bagaragaje impinduka zikomeye: Amateka y’Aba Papa b’Abanyafurika

Amateka ya Kiliziya Gatolika agaragaza ko mu Bapapa 266 bamaze kuyobora Kiliziya harimo batatu bakomokaga muri Afurika.

Abo Bapapa bakomokaga muri Afurika ya ruguru, igice kuri ubu kirimo ubwiganze bw’Abayisilamu, basize umurage ukomeye kugeza n’uyu munsi.

Abo ba Papa babayeho mu gihe cy’ubwami bw’Abaroma, bwageraga mu gice cya Tunisia ya none, mu burasirazuba bwa Algeria ndetse no ku mwaro w’Uburengerazuba bwa Libya.

Umunyamateka wo muri Kaminuza ya Kean muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. Christopher Bellitto yabwiye BBC ati: “Afurika ya Ruguru muri Bibiliya yari umukandara w’ubukristu bwa cyera.”

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatorwe Papa mushya, Abakiristu Gatolika benshi muri Afurika bafite icyizere ko umwanya wa papa ushobora kugaruka kuri uyu mugabane ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 1,500.

Muri iyi nkuru dukesha ikinyamakuru BBC News, turareba ku ba Papa batatu bakomoka muri Afurika babaye abashumba ba Kiliziya Ku Isi ndetse n’uburyo bazanye umunsi wa St. Valentein no kwizihiza Pasika ku cyumweru.

Aba bashumba uko ari batatu, Kiliziya yabashyize mu rwego rw’abatagatifu.

Papa Victor I (189-199)

Papa Victor wa mbere, bikekwa ko yakomokaga mu bwoko bw’aba-Berber bo muri Afurika ya Ruguru, yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika ubwo abakiristu bahohoterwaga n’abategetsi b’Abaromani kuko banze kuramya Imana z’Abaromani.

Uyu mu Papa ashobora kuba azwi cyane ku kuba yarashyizeho ko abakristu bizihiza Pasika ku munsi wo ku cyumweru.

Mu kinyejana cya kabiri, amwe mu matsinda y’abakiristu bo mu gice cy’ubwami bw’Abaroma muri Asia (ni muri Turukiya y’iki gihe) bizihizaga pasika ku munsi Abayahudi na bo bizihizaga umunsi bita ‘Passover’ ujya gusa na pasika, nubwo iyo minsi yabaga yageze ku minsi itandukanye y’icyumweru.

Icyakora, Abakiristu bo mu burengerazuba bw’ubwo bwami bo bemeraga ko Yezu yazutse ari ku cyumweru, bityo ko Pasika igomba kwizihizwa buri gihe kuri uwo munsi.

Impaka z’igihe Yezu yazukiye zabaye ingorabahizi. Impaka za pasika, cyari ikimenyetso cy’amakimbirane hagati y’uburasirazuba n’uburengerazuba, no kwibaza niba abakiristu bakwiye kubahiriza imigenzo y’Abayahudi.

Papa Victor wa mbere yatumije Sinodi ya mbere (inama y’abayobozi ba Kiliziya Gatolika) ngo ikemure izi mpaka.

Atumiza iyi Sinodi, yanagaragaje ko azaca Abasenyeri bashoboraga kwanga kuyitabira.

Prof. Bellitto yabwiye BBC ati: “Yabikoranye imbaraga n’itegeko kugira ngo bose bajye ku murongo umwe.”

Iyi yari intambwe ikomeye, nk’uko uyu munyamateka abivuga, kuko uyu mu Papa yari Musenyeri wa Roma mu gihe ubukiristu bwari bubujijwe n’amategeko ku bwami bw’Abaroma.

Ikindi gice cy’ingenzi mu murage wa Papa Victor I kwari ugutangiza Ikilatini nk’ururimi rusange rwa Kiliziya Gatolika.

Mbere, Ikigereki cya cyera ni rwo rwari ururimi rw’ibanze Misa yasomwagamo ndetse n’itumanaho ryo muri Kiliziya.

Papa Victor I ubwe yandikaga kandi akavuga Ikilatini, cyavugwaga cyane muri Afurika ya Ruguru.

Papa Miltiades (AD311-314)

Papa Miltiades nawe byemerwa ko yavukiye muri Afurika. Mu gihe yari umushumba wa Kiliziya, Ubukiristu bwakiriwe cyane mu bami b’Abaroma, amaherezo buhinduka idini rikuru ry’ubu bwami.

Mbere y’ibi, guhohotera Abakiristu byari byarakwiriye henshi mu mateka y’Ubwami bw’Abaroma. Gusa, Prof. Bellitto avuga ko Papa Militiades atari we wakwitirirwa izo mpinduka, kuko uyu mu papa yabaye “uwakiriye ineza y’Abaroma” aho kuba uwayibakuyeho ku bw’ibiganiro.

Miltiades yahawe n’Umwami w’abami Constantine ingoro yo guturamo, aba papa wa mbere wagize ingoro yemewe izwi.

Constantine kandi yamuhaye uruhushya rwo kubaka Bazilika ya Lateran, ubu niyo Kiliziya ishaje cyane kurusha izindi i Roma.

Mu gihe aba Papa bo mu bihe bya none batura kandi bagakorera i Vatikani, Kiliziya ya Lateran akenshi ifatwa nka “nyina w’izindi kiliziya zose” kuko ari naho hari icyicaro cya Papa nk’Umwepiskopi wa Roma.

Papa Gelasius I (AD492-496)

Gelasius I ni we wenyine muri aba ba Papa batatu bo muri Afurika, abanyamateka bavuga ko atavukiye muri Afurika.

Prof. Bellitto ati: “Hari inyandiko kuri we ko yavukiye i Roma. Bityo ntituzi niba yarigeze aba muri Afurika ya Ruguru, ariko biboneka neza ko yari afite inkomoko muri Afurika ya Ruguru.”

Kuri uyu munyamateka, Papa Gelasius I ni we wabaye ingenzi cyane kurusha abo bagenzi be babiri.

Gelasius I azwi cyane nka papa wa mbere mu buryo bwemewe wiswe “Uwungirije Kristu”, ijambo risobanura umurimo wa Papa nk’uhagarariye Kiristu ku Isi.

Gelasius I yagaragaje itandukaniro ry’ingenzi avuga ko ubutegetsi bwa Kiliziya buva ku Mana, hanyuma Kiliziya nayo igatanga ubutegetsi kuri Leta- ibyashyira Kiliziya hejuru ya za leta.

Prof. Bellitto ati: “Nyuma, mu gihe cya ‘Middle Ages’, aba Papa rimwe na rimwe bashoboraga kwemeza cyangwa kwanga itorwa ry’umwami cyangwa umwami w’abami, kuko bavugaga ko Imana yabahaye ububasha.”

Gelasius I yibukirwa kandi ku gisubizo cye ku makimbirane azwi nka ‘Acacian Schism’ hagati ya Kiliziya z’iburasirazuba n’iz’iburengerazuba hagati y’umwaka wa 484 na 519.

Muri icyo gihe, Gelasius I yashimangiye kuba hejuru ya bose kwa Roma na Papa hejuru ya Kiliziya yose, iburengerazuba n’iburasirazuba, ibyo inzobere zivuga ko yabikoze mu buryo butigeze bukorwa n’abamubanjirije bose.

Uyu mushumba kandi ni we washyizeho umunsi wizihizwa n’uyu munsi buri mwaka wa St. Valentin, wizihizwa ku wa 14 Gashyantare. Yawushyizeho mu 496 kugira ngo bibuke Mutagatifu Valentin wapfuye yishwe.

Amateka avuga ko Valentin yari umupadiri wakomeje gusezeranya abakundana mu ibanga mu gihe byari byaraciwe n’Umwami w’Abami w’Abaroma Cladius II.

Abanyamateka bavuga ko umunsi wahariwe Valentin ufite imizi mu birori by’urukundo n’imigenzo y’uburumbuke by’Abaroma bizwi nka ‘Lupercalia’, ko byari uburyo bwa Gelasius I bwo guhindura imihango ya gipagani iya giikristu.

Kuki nta mu Papa wo muri Afurika wongeye kubaho kuva icyo gihe?

Guhera kuri Papa Gelasius I mu ba papa 217 bakuriyeho nta numwe ukomoka muri Afurika urimo.

Prof. Mwaura ati: “Kiliziya muri Afurika ya Ruguru yaciwe intege n’ibintu byinshi, birimo guhirima k’ubwami bw’Abaroma hamwe no kwinjirayo kwa Islam mu kinyejana cya 7.”

Ariko nanone, inzobere zimwe zivuga ko ukwiganza kwa Islam muri Afurika ya Ruguru kutasobanura kuba Afurika yose itaragira Papa mu myaka irenga 1,500 ishize.

Prof. Bellitto avuga ko uburyo batoramo papa mushya bwabaye umwihariko w’Abataliyani mu myaka myinshi.

Icyakora akomeza ahamya ko mu gihe gito kiri imbere hari amahirwe menshi yo kugira Papa uturuka muri Afurika cyangwa muri Aziya kuko abakiristu Gatolika mu gice cy’Isi cy’epfo baruta cyane abo mu cya ruguru.

Mu bigaragara, uyu munsi Kiliziya Gatolika irimo kwaguka vuba cyane muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kurusha ahandi hose ku Isi.

Imibare iheruka yerekana ko mu 2023 muri Afurika hari abakiristu Gatolika miliyoni 281. Abo bangana na 20% by’abayoboke ba Kiliziya Gatolika ku isi yose.

Kuri ubu, mu gihe imyiteguro yo gutora Papa mushya irimbanyije, Abanyafurika batatu ubu bari mu bashobora gusimbura Papa Fransisiko, abo ni; Karidinali Fridolin Ambongo Besungu wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Karidinali Peter Kodwo Appiah Turkson ukomoka muri Ghana, ndetse na Karidinali Robert Sarah wo mu gihugu cya Guinea.

Prof. Mwaura abona ko nubwo Ubukiristu bukomeye cyane muri Afurika, imbaraga za kiliziya zikiri mu majyaruguru y’Isi.

Yongeraho ati: “Wenda, nikomeza gukomera kuri uyu mugabane no kwifasha, igihe kizagera habeho umu Papa wo muri Afurika”.