Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mata 2025, Koreya ya Ruguru yemeje ku nshuro ya mbere ko yohereje abasirikare ibihumbi, toni nyinshi z’amasasu bigamije gushyigikira u Burusiya mu ntambara ihanganyemo na Ukraine, ibi byakozwe ku mabwiriza yatanzwe n’umuyobozi w’iki gihugu, Kim Jong-un, Ibyo Putin afata nk’’ubutwari’.
Kohereza ingabo muri Ukraine ni ibintu bitari byarigeze bibaho mbere, bikaba byarahaye u Burusiya imbaraga zikomeye ku rugamba cyane cyane urwo mu burengerazuba bw’akarere ka Kursk.
Nyuma y’amezi menshi byandikwa mu bitangazamakuru byo mu Burengerazuba, ibi bihugu byombi bikabihakana byivuye inyuma, u Burusiya bwashyize bwemeza ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bari ku butaka bwabwo.
Mu itangazo ryasohowe na Leta kuri uyu wa Mbere, rigaragaza ko ibiro ntaramakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA, byasubiyemo amagambo y’ishyaka riri ku butegetsi rivuga ko intambara irangiye mu karere ka Kursk mu Burusiya yerekanye “urwego rwo hejuru rw’ubucuti mu byagisirikare bushingiye ku bufatanye bukomeye” hagati ya Koreya ya Ruguru n’u Burusiya.
Mu mpera z’icyumweru gishize, u Burusiya nabwo bwari bwemeje ku nshuro ya mbere ko bwoherejwe ingabo na Koreya ya Ruguru, buvuga kandi ko ingabo za Ukraine zameneshejwe mu gace ka nyuma k’u Burusiya zari zigifiteho ububasha, nubwo Ukraine yo yabihakanye, ivuga ko abasirikare bayo bagikora mu bice bimwe na bimwe by’ubutaka bw’u Burusiya.”
Ibyo byatumye kuri uyu wa mbere, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, ashimira byimazeyo Koreya ya Ruguru na Perezida Kim.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kreml, Putin yagize ati: “Tuzahora twubaha intwari z’Abanya-Koreya zatabarutse zirwanira u Burusiya, zirwanira ubwisanzure bwacu twese, kimwe n’uko twubaha abavandimwe bazo b’Abarusiya bari kumwe ku rugamba.”
Komisiyo Nkuru y’Igisirikare cy’ishyaka ry’abakozi muri Koreya ya Ruguru, yavuze ko Kim yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye bw’igihe kirekire yasinyanye na Putin umwaka ushize.
Ku itegeko rya Kim kandi, imitwe y’ingabo za Koreya ya Ruguru zarwananye ubutwari nk’ubwo bari kwerekana iyo baba bari kurwanira igihugu cyabo, nk’uko iyo Komisiyo yabitangarije ibiro ntaramakuru bya KCNA.
KCNA ivuga ko Kim yagize ati: “Abaharanira ubutabera bose ni intwari kandi bahagarariye icyubahiro k’igihugu bavukamo.”
KCNA ivuga kandi ko: “Koreya ya Ruguru” ibona ko ari ishema kugirana ubufatanye n’igihugu gikomeye nk’Uburusiya. “
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yasabye ko ingabo za Koreya ya Ruguru ziri mu Burusiya n’inkunga iyo ari yo yose u Burusiya bwahaye Koreya ya Ruguru bigomba guhagarara. Yongeyeho ko u Burusiya bwarenze ku mabwiriza y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, binyuze mu gutoza abasirikare ba Koreya ya Ruguru.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ibihugu nka Koreya ya Ruguru, inkunga yabyo “byateje umurindi intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine.”
Koreya y’Epfo yo yavuze ko kuba Koreya ya Ruguru yemeye ko abasirikare bayo boherejwe mu Burusiya ari “ukwemera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi,” kandi yamaganye icyemezo cyayo ‘’cy’ubunyamaswa” cyo kohereza urubyiruko rwayo ku rugamba hagamijwe gushyigikira ubutegetsi bwayo.
