Imyaka isaga itatu irashize Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ku bufatanye n’umuryango ‘See you’ batanga ubuvuzi bw’amaso ku bana bari munsi y’imyaka 18 mu turere twose two mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ntakirutimana Willy Joseph n’abana be babiri ni bamwe mu bavuwe indwara y’amaso izwi nk’ishaza.
Uyu muryango utuye mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro wamenyekanye ko ugizwe n’umugabo n’abana be bafite iyi ndwara nyuma y’uko hakozwe isuzuma ry’indwara y’amaso ku kigo cy’amashuri cya Muhororo.
Iri suzuma, ryakozwe n’ibitaro by’amaso bya Kabgayi ku bufatanye n’umuryango See you.
Ntakirutimana uvuga ko yavukanye iki kibazo ndetse n’abane be bakavuka gutyo, avuga ko kugira ngo ubu buvuzi bumugereho byabaye inzira itangaje.
Yagize ati: “Haje umuganga uturutse ku bitaro bya Muhororo aje gusuzuma abana ku ishuri, hanyuma barangije kubasuzuma, bambwira ko ngomba kuzabajyana i Murunda bakongera gusuzumwa. Mu kugerayo, muganga yarambajije ati ko bano bana bareba batya byagenze bite? Namushubije ko bakurikije se kuko nanjye ari ko ndeba, ahera ko ansuzuma, asanga koko ndwaye.”
Nyuma yo gusuzumwa, Ntakirutimana n’abana be bakorewe ibizamini by’amaso byisumbuye, muganga ababwira ko bazabagwa. Ibi byamuteye impungenge, atekereza ko gukira bitazoroha.

Icyamugaruriye ikizere ni uko yatekereje uburyo ibi bitaro byamukuye hamwe n’abana be iwabo akumva ko bitaba byarabikoze bimwifuriza inabi.
Si Ntakirutimana gusa wagize impungenge kuko n’umugore we, Nyiransengimana Jeanine, abonye umugabo n’abana be bavuye mu cyumba cy’ibagiro bapfutse amaso yose yagize ubwoba bwinshi cyane atangira kwicuza impamvu yabazanye ku bitaro.

Ati “Narababonye ndavuga nti iyo menya ko bizagenda gutya ntabwo mba narabatwaye kwa muganga kuko umwe namukozeho numva ntanyeganyega numva ndihebye cyane.”
Uretse ibyo kandi Nyiransengimana avuga ko yibajije n’uburyo umuryango we uzabaho mu gihe umugabo we usanzwe ahahira urugo yaba adakize neza.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko muri icyo gihe yari yihebye yagaruriwe ikizere na muganga wamubwiye ko bagisinzirijwe n’ikinya ariko ko mu minota mike bari bukanguke.

Ntakirutimana ndetse n’umugore we babonye kubagwa bigenze neza ibyo batekerezaga byarahindutse bagarura ikizere cy’ubuzima.
Aba babyeyi bavuga ko babonye impinduka nziza nyuma yo ku bagwa harimo kubona neza ibyo babonaga bibagoye.
Ntakirutimana agira ati “Bamaze kumfukura, nagiye kubona mbona ibintu byose bibaye bishashya, ibihu byose nabonaga mu maso bivaho, ntangira kureba kure bitandukanye n’uko nabonaga mbere.”
Ikindi ngo cyahindutse ni ukongera kubona inyuguti neza, kureba neza mu gihe cy’izuba ryinshi, no kubona neza adahunyeza.
Nyiransengimana Jeanine (Nyina w’abana) nawe aragaruka ku itandukaniro abona abana be bagize mu mirebere nyuma yo kuvurwa.
Ati “Mbere bataravurwa abana iyo babaga bari kureba mu ikaye cyangwa bari kureba muri telefoni byabasabaga gushyiraho akaboka bagahengeka amaso ariko ubu namwerekaga muri telefoni nkabona arareba adashyizeho ukuboko.”
Izindi mbogamizi aba bana bahuraga nazo ngo harimo kubannyega ku ishuri babaziza uko barebaga.

Mu masomo naho bagorwaga no kuyakurikira neza bitewe nuko bitaboroheraga gusoma mu makaye no ku kibaho aribyo byabaviragamo ingaruka zo kudatsinda neza amasomo.
Umuryango wose wavuwe nta kiguzi
Amakuru atangwa n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi avuga ko kugira ngo haboneke abantu bavurwa muri uyu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango ‘See You’ bihera mu gukusanya amakuru y’abana bashobora kuba barwaye amaso binyuze mu cyo bise “School Screening” aho babasanga mu mashuri ndetse no mu miryango yabo.
Ibi rero niko byagenze kugira ngo haboneke ko abana ba Ntakirutima bafite ikibazo cy’amaso. Kuva icyo gihe cyose, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byakoranye n’ibindi bitaro byo mu Karere ka Rutsiro hagamijwe kureba uko uwo muryango wavurwa.
Bimaze kugaragara ko ibitaro byo muri aka karere bidafite ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara kuri uru rwego, ni bwo boherejwe ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi.
Muri urwo rugendo rwose kugera basubira mu rugo bameze neza, nta kiguzi na mba uyu muryango watanze.
Imbamutima z’umuryango wa Ntakirutimana
Nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw’amaso kuri Ntakirutimana ndetse n’abana be babiri b’abahungu Nyiransengimana aragira ati “Ndashimira Imana cyane nshimira n’aba baganga. Umutima bagize wo kutuvurira aba bana n’umugabo, bazakomeze kuwugira bafasha n’abandi bafite ibibazo nk’ibyo twari dufite.”
Naho Ntakirutimana we avuga ko usibye gufashwa kuvuzwa, anashima uburyo bitaweho ubwo bari mu bitaro.
Ati “Ubuzima bwa hano rwose bwari bwiza kuko badufashishe kubona ibyo twari dukeneye byose birimo guhabwa amafunguro ahagije, kwitabwaho neza n’abaganga n’ibindi.”
Bamaze gusezererwa mu bitaro, Ntakirutimana n’umuryango we, basubijwe mu rugo rwabo aho bakiriwe n’umuryango n’abaturanyi, bishimira ku babona bagarutse bareba neza.
Nyirabunyenzi Judith, umubyeyi wa Ntakirutimana nyuma yo kwakira umuhungu we ndetse n’abazukuru akabona bareba neza, yasabiye umugisha Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi.

Yagize ati “Imana yo mu ijuru yabakoresheje izabahe umugisha kandi izabajyane no mu bwami bwo mu ijuru bana banjye.”
Dr. Tuyisabe Theophile, Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi wanakurikiranye igikorwa cyo kubaga abagize uyu muryango ahamya ko hakiri imbogamizi ku ruhande rw’ababyeyi bafatira abana ibyemezo byo kutavurwa ku gihe kubera imyumvire idahwitse.
Agira ati “abantu ntibakabyibeshyeho, kuko mu buryo bumwe cyangwa ubundi indwara yose yibasira ijisho uyirwaye aravurwa kandi agakira.”

Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bifite uburambe bw’imyaka irenga 30 bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso.