Hong Kong: Indege itwara imizigo yakoze impanuka ihitana abantu babiri

Indege itwara imizigo ya sosiyete ya Emirates yari ivuye i Dubai, ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hong Kong yahise igwa mu nyanja mu gitondo cyo ku wa Mbere, ihitana abakozi babiri, nk’uko byemejwe n’abayobozi bashinzwe iby’indege muri icyo gihugu.

Ikigo gishinzwe iby’indege muri Hong Kong (Civil Aviation Department), cyatangaje ko iyo ndege, UAE9788, yari imaze kugwa ku nzira y’indege (runway) yo mu majyaruguru y’icyo kibuga ubwo yanyereraga igasohoka ku murongo wayo, igahirimira mu nyanja ahagana saa cyenda n’iminota mirongo itanu za mu gitondo (3:50 a.m.).

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747-400 yari ivuye ku kibuga Al Maktoum International Airport giherereye i Dubai. Impamvu y’iyi mpanuka kugeza ubu ntiramenyekana.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano muri Hong Kong avuga ko abakozi babiri bakoraga ku butaka bari mu modoka baguye mu nyanja ubwo impanuka yabaga. Umwe yahise apfa ako kanya, undi apfira mu nzira ajyanywe ku bitaro, nk’uko Polisi ya Hong Kong ibivuga.

Polisi n’Ikigo gishinzwe iby’indege batangiye iperereza ku byateye iyo mpanuka. Abayobozi bavuze ko abakozi bane bari bari mu ndege barokotse, bahita bajyanwa ku bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Ikigo gishinzwe iby’indege muri Hong Kong cyatangaje ko ‘runway’ yo mu majyaruguru yahise ifungwa ako kanya nyuma y’iyi mpanuka. Amafoto yafashwe aho byabereye agaragaza igice cy’inyuma cy’indege cyarohamye mu mazi. Kugeza ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, nta makuru yari yemeza niba iyo ‘runway’ yari imaze gufungurwa.

Mu itangazo ryasohowe na Emirates, iyi sosiyete yavuze ko iyo ndege yari yakodeshejwe n’ikigo ACT Airlines cyo muri Turukiya. Bavuze kandi ko nta mizigo yari iri mu ndege ubwo impanuka yabaga.

Umwanditsi: Niyomukiza Vivens