Harimo abahawe ipeti rya Brigadier General: Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare basaga 20,000 bafite amapeti atandukanye, bahabwa ayisumbuyeho.

Ni impinduka zatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025. Mu itangazo rya RDF rivuga ko iri zamurwa mu ntera rijyanye n’ubwitange, ubunyamwuga n’umusanzu udahwema kugaragazwa n’Ingabo z’u Rwanda mu kurinda igihugu no gutanga umutekano kubanyagihugu bose.

Mu bazamuwe mu ntera barimo Innocent Munyengango na François Regis Gatarayiha bari bafite ipeti rya Colonel, bahawe irya Brigadier General.

Hazamuwe kandi abasirikare 43 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bahabwa irya Colonel ndetse abandi 253 bari bafite ipeti rya Major, bahabwa irya Lieutenant Colonel.

Abakuwe ku ipeti rya Capitaine, bahabwa irya Major ni 79, mu gihe abavuye ku ipeti rya Lieutenant bajya ku rya Capitaine ari 299.

Abasirikare 11 bavuye ku ipeti rya Staff Sergeant, bajya ku rya Sergeant Major. Abandi 2,296 bahawe ipeti rya Staff Sergeant, bavuye kuri Sergeant.

Abavuye ku ipeti rya Caporale, bahabwa irya Sergeant ni 10,260, ni mu gihe abavuye kuri Private baba Caporale ari 7,822.

RDF yavuze ko izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi, guha amahirwe angana abasirikare bose no gukomeza gutegura imitwe y’ingabo ku rwego rukenewe mu gucunga no kubungabunga umutekano w’igihugu.

Innocent Munyengango wiri Colonel yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General

François Regis Gatarayiha yahawe ipeti rya Brigadier General avuye ku ipeti rya Colonel