Mu nama nyunguranabitekerezo hagati y’abahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB), abayobozi b’Akarere ka Gicumbi n’abafatanyabikorwa b’Akarere (JADF) abikorera bibumbiye muri PSF bongeye kwibutsa ko uruhare rwabo rugikenewe kugira ngo Gicumbi ikomeze gutera imbere.
Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2025, ibiganiro byahatangiwe byibanze ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’akarere.

Afurika Alex, Umuyobozi w’ishami ry’Imitangire ya Serivisi, kwimakaza imiyoborere myiza no guhuza ibikorwa by’abafatabikorwa muri RGB asaba ubuyobozi bw’akarere, JADF kwegera abikorera kugira ngo babagaragarize ko bakeneye imbaraga zabo.
Ati “Abanyamuryango bo mu bikorera, ubuyobozi bwa JADF, ubw’akarere bukwiye gushyira imbaraga mu kubasanga no kubumvisha ibyiza byo gukorera muri iri huriro, hanyuma bakabasaba amaboko.”
Icyakora, Afurika avuga ko abantu bo mu ihuriro ry’abikorera batigeze banga kujya muri JADF ahubwo ko ari imbaraga nke zashyizwe mu kubanagiriza.

Uwera Parfaite, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu ashimangira uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’ubukungu ko ari ntagereranwa bityo ko bagiye kurushaho kwegera aba bikorera mu rwego rwo kubakangurira kwinjira mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ari benshi.
Ati “Twifuza ko ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amakopoperative dufite akomeye, abo bose bumve ko bibareba.”
Gahunda yo gukangurira abikorera kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Gicumbi binyuze muri JADF ni imwe mu ngamba z’akarere zo guteza imbere iterambere rirambye binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera.
