Gaza: Abantu 48 bahitanwe n’ibitero bya Isiraheli

Alaa Manoun, who is seven months pregnant, is rescued from her family’s home after it was struck by an Israeli army attack that killed at least seven people, including her mother, daughter, and husband, in Jabalia al-Balad, Gaza City, Sunday, April 13, 2025. (AP Photo/Jehad Alshrafi)

Ibitaro byo mu majyaruguru ya Gaza byavuze ko Abanya-Palestina basaga 48 biciwe mu bitero by’indege za gisirikare za Isiraheli byagabwe mu ijoro ku wa 13 rishyira ku 14 Gicurasi 2025 muri ako gace.

Ibi bitaro byatangaje ko abana 22 n’abagore 15 bari mu bapfuye nyuma y’uko inzu nyinshi mu mujyi wa Jabalia no mu nkambi y’impunzi zaho zirashweho. Video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje nibura imirambo irenga cumi iri hasi muri ako gace.

Ingabo za Isiraheli zavuze ko zirimo gusesengura ayo makuru. Izi ngabo kandi zari zasabye abatuye Jabalia n’utundi duce tuyegereye guhunga ku mugoroba wo ku wa Kabiri, nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba za Palestina utereye ibisasu bya rokete muri Isiraheli.

BBC ivuga ko ibyo bitero bya Isiraheli byabaye mu gihe umuyobozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubutabazi yasabye abagize akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano gufata ingamba zo “gukumira jenoside” muri Gaza.

Mu nama yabereye i New York ku wa Kabiri, uyu muyobozi Tom Fletcher yashinje Isiraheli “gushyiraho nkana ibihe bidahesha agaciro ikiremwamuntu ku baturage babasivile.”

Yahamagariye Isiraheli gukuraho bariyeri imaze ibyumweru icumi kuri Gaza kandi anenga gahunda ya Isiraheli na Amerika yo guhagarika ikwirakwizwa ry’imfashanyo z’ubutabazi muri ako karere.

Ambasaderi wa Isiraheli muri Loni, Danny Danon, yabwiye ako kanama ko inkunga z’amahanga zikoreshwa mu guha imbaraga Hamas zo kurwana.

Hagati aho, Intumwa zidasanzwe z’Amerika Steve Witkoff na Adam Boehler zavuze ko bagiye kwerekeza muri Qatar kugira ngo bagirane imishyikirano mishya ku masezerano ashobora guhagarika imirwano ndetse n’amasezerano yo kurekura imbohe.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yihanangirije ko bazarushaho gukaza ibitero bya gisirikare muri Gaza muri iki cyumweru, mu gihe Hamas yaba itararekura imbohe 58 igifite.

Kuri uyu wa kabiri, igitero kinini cy’indege za Isiraheli cyagabwe ku kigo cy’ibitaro by’Abanyaburayi giherereye mu majyepfo ya Gaza cyahitanye nibura abantu 28, nk’uko abayobozi baho babitangaje.

Amakuru atangazwa n’itbitangazamakuru byo muri Isiraheli avuga ko intego yicyo gitero yari iyo kwivugana Mohammed Sinwar, utekerezwa kuba ari we muyobozi wa Hamas muri Gaza nyuma y’uko mukuru we, Yahya, yishwe n’ingabo za Isiraheli mu Ukwakira ku mwaka ushize.

Ingabo za Isiraheli zasobanuye ko icyo gitero “cyagabwe neza ku barwanyi ba Hamas bakoreraga mu kigo” cyari munsi y’iyo nzu y’ibitaro.

Ingabo za Isiraheli zatangije igikorwa cyo kurandura umutwe wa Hamas zigamije kwihorera ku gitero cyagabwe ku mupaka ku wa 7 Ukwakira 2023, aho abantu bagera ku 1,200 bahise bahasiga ubuzima, abandi 251 bagirwa imbohe.

Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza ivuga ko kuva icyo gihe byibuze abantu 52.908 babaze kwicwa muri Gaza.