Ubuyobozi mu gihugu cya Dominican Republic bwatangaje ko abantu 98 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye, abandi barenga 150 barakomereka nyuma yuko bagwiriwe n’igisenge cya kabyiniro gaherereye mu murwa mukuru Santo Domingo.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ubwo muri aka kabyiniro kitwa Jet Set kaberagamo igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare w’indirimbo za merengue, Rubby Pérez. Uyu muhanzi Rubby Pérez ari mu bapfiriye muri iyo mpanuka nk’uko byatangajwe n’uhagarariye inyungu ze.
Guverineri w’intara n’uwahoze ari umukinyi muri shampiyona ya Baseball muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Octavio Dotel, bari mubahasize ubuzima. Dotel w’imyaka 51 yapfiriye mu nzira ajyanwa mu bitaro.
Ubwo iyi mpanuka yabaga, abantu babarirwa mu magana bari imbere muri aka kabyiniro, mu gihe abatabazi bagera kuri 400 bagishakisha abarokotse. Hari ubwoba ko abapfuye bakomeza kwiyongera cyane.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (COE), Juan Manuel Méndez, yavuze ko afite ikizere ko benshi bagwiriwe n’iyi nyubako bakiri bazima.
Jet Set ni akabyiniro kazwi cyane muri Santo Domingo mu gutegura ibitaramo by’umuziki wo kubyina buri wa Mbere nimugoroba. Abanyapolitiki, abakinnyi b’imikino itandukanye, ndetse n’abandi bantu b’icyubahiro bari bitabiriye icyo gitaramo.
Muri abo baguye muri iyo mpanuka harimo na Nelsy Cruz, Guverineri w’intara ya Monte Cristi, nk’uko byatangajwe na Perezida Luis Abinader. Uwo Nelsy Cruz yari mushiki wa Nelson Cruz, wahoze ari umukinnyi wa Baseball wabigize umwuga.
Naho Dotel, yatangiye gukinira ikipe ya New York Mets mu mwaka wa 1999, ndetse yagiye akinira andi makipe arimo Houston Astros, Oakland A’s, New York Yankees, Chicago White Sox, na Detroit Tigers, kugeza mu mwaka wa 2013.
Umwe mu bagize ‘band’ ya Rubby Pérez yabwiye itangazamakuru ko ubwo icyo cyago cyabaga, ahagana saa saba z’ijoro, akabyiniro kari kuzuyemo abantu benshi.
Yakomeje agira ati: “Natekerezaga ko ari umutingito.”
Umukobwa wa Rubby Pérez yavuze ko Se ari mu bagwiriwe n’igisenge.
Ni mu gihe Perezida w’iki gihugu k’ikirwa giherereye muri Amerika ya ruguru, Luis Abinader yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka n’icyo cyago.
