Hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye. Mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Jenoside yashyizwe mu bikorwa nyuma y’inama yabereye i Murambi kuwa 18 Mata 1994, yarimo abagize Guverinoma yiyise iy’abatabazi, ababurugumesitiri b’amakomini agize iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, abakuriye inzego z’umutekano n’abandi.
Icyakora hari amakomini amwe n’amwe yari yatangiye gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mbere y’iyo nama harimo Nyabikenke, Nyakabanda, Buringa, Kigoma, Masango na Murama.
Nk’uko bigaragara mu gitabo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama’ cyanditswe na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, mbere ya 1959 u Rwanda rwari rugizwe na Teritwari umunani ari zo Astrida, Byumba, Kibungu, Kigali, Kisenyi, Nyanza, Ruhengeri na Shangugu.
Muri 1959 nibwo Teritwari ya Gitarama yashyizweho. Mbere yaho, ako gace kabarizwaga muri Teritwari ya Nyanza yayoborwaga na Adiministrateri wa Teritwari witwa Emmanuel Jean Blume wasimbuye uwitwa Ackerman.
Teritwari ya Gitarama yari igizwe na sheferi ya Marangara, Ndiza, Rukoma, Nduga, Mayaga na Kabagari.Sheferi ya Marangara yayoborwaga na Haguma Ladislas, Sheferi ya Ndiza iyoborwa na Gashagaza Athanase, Sheferi ya Rukoma iyoborwa na Mpfizi Alphonse, Sheferi ya Nduga iyoborwa na Kanimba Athanase, Sheferi ya Mayaga iyoborwa na Kimonyo Ubald, Sheferi ya Kabagari iyoborwa na Nshogozabahizi François.
Perefegitura ya Gitarama ni imwe muri Perefegitura 10 zashyizweho n’itegeko N° 02/72 ryo kuwa 7 Werurwe 1961 zasimbuye izahoze ari Teritwari zariho mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi. Ni muri urwo rwego Perefegitura ya Gitarama yasimbuye icyitwaga Teritwari ya Gitarama.
Mu Ugushyingo 1959, Adiministrateri witwaga M.Pattyn yakomeje kuyobora kugeza tariki ya 1 Kamena 1961, ubwo hashyirwagaho abasimbura ba Adiministrateri bitwa ba Perefe.
Perefe wa mbere wayoboye Perefegitura ya Gitarama ni Mbarubukeye Athanase kuva muri Kamena 1961 kugeza muri 1963, ubwo habagaho kugabanya amakomini mu gihugu agasigara ari 143 avuye kuri 229.
Kuva mu 1963 kugeza muri Kamena 1994, Perefegitura ya Gitarama yayobowe na ba Perefe 9 aribo Kwigira Félicien, Karyango Servilien, Karuta Tharcisse, Birali Jean Damascène, Kabera James, Bagambiki Emmanuel, Munyazesa Faustin, Dr. Iyamuremye Augustin na Uwizeye Fidèle wagiyeho muri Nyakanga 1992 akurwaho ku itariki 5 Kamena 1994 asimbuzwa Major Depite Ukurikiyeyezu Jean Damascène.
Kugera mu 1994, Perefegitura ya Gitarama yari ifite Superefegitura ebyiri arizo Superefegitura ya Ruhango yari ifite icyicaro muri Komini Tambwe iyoborwa na Koloni Placide, naho Superefegitura ya Kiyumba yari ifite icyicaro muri Komini Nyabikenke iyoborwa na Ngendahayo Révérien. Komini zigize iy’ahoze ari Perefegitura ya Gitarama zari zigizwe n’amasegiteri akurikira:
Komini Mukingi yari igizwe na Segiteri ya Nyagasozi, Muhororo, Mukingi, Kimegeri, Mahembe, Rugogwe, Ntenyo, Mpanda, Kamusenyi, Nyakabuye, Rugogwe, Gitega Dusego na Rutagara. Muri 1994 Komini Mukingi yayoborwaga na Nsabimana Basile.
Komini Nyamabuye yari igizwe na Segiteri ya Gitarama, Gahogo, Gihuma, Ruli, Shyogwe, Munyinya, Kivumu, Takwe, Mpushi, Musumba, Rukaza, Mbuye, Rwamaraba na Gatenzi. Mu 1994, Burugumesitiri yari Ruzigana Emmanuel.
Komini Mushubati yari igizwe na Segiteri ya Kaduha, Mwaka, Cukiro, Gatikabisi, Gifumba, Remera, Kanyinya, Mata, Kagarama, Gikomero, Muhanga na Karama. Mu 1994, Burugumesitiri yitwaga Niyonteze Fulgence.
Komini Buringa yari igizwe na Segiteri ya Nyabitare, Buranga, Bulinga, Musange, Nyarutovu, Buramba, Remera na Rugendabare. Mu 1994, Burugumesitiri yari Nsabimana Martin.
Komini Tambwe yari igizwe na Segiteri ya Nyamagana, Gitisi, Munini, Bunyogombe, Tambwe, Ntenyo, Buhoro na Mayunzwe. Mu 1994, Burugumesitiri yari Mugaga Nathan.
Komini Kigoma yari igizwe na Segiteri ya Butare, M Gahombo, Kigoma, Ngwa, Gasoro, Mukingo, Mpanga, Remera, Kiruri, Rwoga, Kavumu na Rubona. Muri 1994 Burugumesitiri yari Ugirashebuja Célestin.
Komini Rutobwe yari igizwe na Segiteri ya Gatovu, Cyeza, tan Ntonde, Mara, Cyubi, Shyanda, Mala, Giko, Rutongo. Mu 1994 Burugumesitiri yari Mporanzi Jean Marie Vianney.
Komini Nyakabanda yari igizwe na Segiteri ya Ngaru, Nyabinoni, Gitumba, Shaki, Kivumo, Kibangu, Kibimba, Kagogwe, Gasovu, Rusuli na Kirwa. Mu 1994 Burugumesitiri yari Rukiramacumu Jean Pierre.
Komini Nyabikenke yari igizwe na Segiteri ya Kigina, Gitovu, Mugunga, Kavumu, Mahembe, Kiyumba, Kigwaguro, Rukaragata, Kabuye na Ngoma. Mu 1994 Burugumesitiri yari Karuganda Anatole.
Komini Murama yari igizwe na Segiteri ya Bweramana, Nkomero, Joma, Runyengando, Gaco, Nyabinyenga, Cyabakamyi, Mucu-bira na Rubona. Mu Burugumesitiri yari Rutiganda Jean-Damascène.
Komini Ntongwe yari igizwe na Segiteri ya Kinazi, Rutabo, Rubona, Gisali, Musamo, Gikoma, Kareba, Ntongwe, Nyabitare, Nyarurama, Nyakabungo, Shyira na Gitovu. Mu 1994 Burugumesitiri yari Kagabo Charles.
Komini Mugina yari igizwe na Segiteri ya Kiyonza, Mbati, Bibungo, Cyeru, Mugina, Mukinga, Ngoma na Nteko. Muri 1994, Burugumesitiri yari Ndagijimana Callixte, yishwe kuya 21 Mata 1994.
Komini Masango yari igizwe na Segiteri ya Kadaho, Rwesero, Rwankuba, Munanira, Rwoga, Karambi, Nyakogo, Rukina, ebne Kirwa, Gitinda na Muremure. Mu 1994 Burugumesitiri yari Nizeyumukiza Louis asimburwa na Lieutenant Mwanafunzi Anthêre.
Komini Musambira yari igizwe na Segiteri ya Nkomane, Gatizo, Nyamiyaga, Birambo, Musambira, Gihembe, Nyarubaka, Kambyeyi na Bimomwe. Mu 1994 Burugumesitiri yari Nyandwi Justin, asimburwa na ad Karani Dominique wari warigeze kuyobora Komini Bist Musambira mu 1992.
Komini Runda yari igizwe na Segiteri ya Gihara, Ruyenzi, Runda, Sheri, Kinyambi, Rugarika na Kigese. Mu 1994 Burugumesitiri yari Ndayambaje Sixbert.
Komini Taba yari igizwe na Segiteri ya Ngamba, Karangara, Gisheshe, Bugoba, Kamonyi, Musenyi, Taba na Buguli. Mu 1994, Burugumesitiri yari Akayesu Jean Paul.
Komini Kayenzi yari igizwe na Segiteri ya Gihira, Bitare, Bunyonga, Muganza, Nyamirembe, Marenga, Cubi, Kirwa, Kayenzi na Bugarama. Mu 1994, Burugumesitiri yari Mbarubukeye Jean
Inyandiko ya CNLG ivuga ko ba Burugumesitiri barimo Akayesu Jean Paul wa Komini Taba, Ndayambaje Sixbert wa Komini Runda, Ugirashebuja Céléstin wa Komini Kigoma, Kagabo Charles wa Komini Ntongwe, Karani Dominique Komini Musambira, Rutiganda Jean Damascène wa Komini Murama, Liyetena Mwanafunzi Anthère wa Komini Masango na Mugaga Nathan wa Komini Tambwe ari bamwe mu bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi.
