Inararibonye z’u Rwanda zaganiriye n’abarimu ba ICK ku gusigasira ururimi n’umuco nyarwanda

Itsinda ry’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda rwagiranye ibiganiro n’abayobozi, abarimu n’abashakashatsi bo mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bigamije kungurana ibitekerezo ku gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda.

Ibi biganiro byasesenguye ibibazo bigaragara mu ikoreshwa ry’Ikinyarwanda bijyanye n’umuco Nyarwanda, hagamijwe kumenya impamvu yabyo n’ingamba zafatwa kugira ngo bikemuke.

Umuyobozi Wungirije w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Mukantabana Marie yavuze ko uru rubuga ruri mu rugendo rwo gukusanya ibitekerezo n’amakuru ku bibazo biri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda.

Yagize ati “Mu rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, turi gusesengura ibibazo biri mu rurimi n’umuco Nyarwanda kuko byagaragaye ko umuco n’ururimi rwacu bigenda bikendera.”

Mukantabana Marie, Umuyobozi Wungirije w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda

Yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye baza muri ICK ari uko kaminuza ari igicumbi cy’ubumenyi n’ubushakashatsi.

Ati “Kaminuza ni igicumbi cy’ubumenyi, ni ahantu hakorerwa ubushakashatsi, by’umwihariko mu mashami y’uburezi. Tuziko ari bo batoza Abanyarwanda kubaha umuco n’ururimi”.

Umuyobozi wungirije wa ICK ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi Padiri Dr. Prudence Bicamumpaka

Yavuze ko imwe mu mpamvu ituma Ikinyarwanda kiri mu kaga ko gukendera mu Banyarwanda ari uko nta nkoranyamagambo zihagije z’ikinyarwanda ziboneka bityo ko zikwiye kongerwa.

Ati “Ubu umuntu ukeneye igisobanuro cy’ijambo runaka ry’Ikinyarwanda ashobora gukoresha ururimi rw’amahanga kubera ko atabona inkoranyamagombo y’ikinyarwanda irimo neza igisobanuro k’ijambo ashaka.”

Yakomeje agira ati “Hakwiye gukorwa inkoranyamagambo ku buryo zifashishwa mu kurisobanura, kuko ntagikozwe, mu myaka iri imbere abanyarwanda bazaba basobanura ikinyarwanda mu buryo budakwiye.”

Umwarimu wigisha mu ishami ry’ubumenyi bw’imibanire y’abantu, Marie Louise Mukagashugi, yavuze ko imiryango n’amashuri ari bo bambere bakwiye gutoza umwana ururimi n’umuco.

Yagize ati “Umubyeyi n’umwarimu nibo ba mbere mu gutoza umwana ururimi n’umuco Nyarwanda. Ibyo umwana ahabwa mu muryango no mu mashuri ni byo ajyana no mu buzima bwe bw’ejo hazaza”.

Yongeyeho ati “Iyo umwana abujijwe kuvuga Ikinyarwanda n’ababyeyi cyangwa abarimu be ku mpamvu zitandukanye, aba abujijwe n’umwanya wo gukoresha no gusigasira ururimi rwe kandi ariwe wakabaye aba umusingi wo gusigasira ururimi n’umuco bye.”

Ku rundi ruhande, umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatatu w’itangazamakuru witwa Sibomana Athanase ,avuga ko imikoreshereze y’indimi z’amahanga, ishobora gutuma Ikinyarwanda kidahabwa agaciro gakwiye.

Ati “Ikibazo ni uko urubyiruko rukoresha cyane indimi z’amahanga, ariko twakongera gukoresha Ikinyarwanda no gutrwa ishema nacyo kugira ngo kidatakaza agaciro.”

Yagaragaje ko urubyiruko rukwiye umwanya wo gukoresha Ikinyarwanda mu mashuri no mu buzima bwa buri munsi, kandi bakigishwa guterwa ishema nacyo.

Ibiganiro nk’ibi ni bimwe mu bikorwa bigamije gukusanya amakuru n’ibitekerezo bizafasha mu gusobanukirwa neza ibibazo biri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda, ndetse no kureba ingamba zishobora gufatwa mu kubisigasira.