Antonio Guterres arasaba abatuye isi kwima urwaho amacakubiri

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Loni, Antonio Guterres arasaba abatuye isi kwirinda imiyoboro iyo ari yo yose yazana amacakubiri ashobora gusubiza abantu mu icuraburindi nk’iryatewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu myaka 31 ishize.

Guterres yabivuze kuri uyu wa 7 Mata ubwo yifatanyaga n’u Rwanda n’abatuye isi mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga mukuru wa Loni, Guterres mu butumwa yageneye abatuye Isi yagize ati “ Muri iyi minsi twugarijwe n’ubutumwa bubiba amacakubiri mu bantu. Ikoranabuhanga rirakoreshwa nk’intwaro yo gutiza umurindi urwango, amacakubiri ndetse n’ibinyoma. Tugendeye ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, tugomba gufata ingamba mu gukumira imvugo zibiba urwango ndetse n’amacakubiri kuko ari byo bibyara ubwicanyi.”

Yongeye ho ko guharanira uburenganzira bwa muntu bigomba gushyirwa imbere, ku buryo abatabuharanira bagomba kubiryozwa.

Guterres yasabye kandi abatuye isi kuba maso no gufatanya kubaka isi ishingiye ku butabera, ikimakaza agaciro k’ikiremwa muntu kuri bose mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abayirokotse.

Mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi habereye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu mu 1994.

Muri Tanzania, Misiri, Ubuhinde, Ubudage, Congo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa, Ubufaransa, n’ahandi, bifatanyije n’u Rwanda.

Ahenshi, gahunda yaberaga kuri Ambasade y’u Rwanda, cyangwa aho yateguye.

Mu mwaka wa 2018, Umuryamgo w’Abibumbye wemeje iya 7 Mata nk’umunsi wo kuzirikana/kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.