Burkina Faso: Perezida Traoré ntarabasha kugarura umutekano 

Imibare mishya ya ‘Global Terrorism Index’ yagaragaje ko umutekano wa Burkina Faso ukomeje kuba mubi nyuma y’imyaka ibiri iki gihugu kibayemo ihirikwa ry’ubutegetsi bugafatwa n’igisirikari. 

Global Terrorism Index igaragaza ko kuri ubu Burkina Faso iri mu bihugu byugarijwe n’iterabwoba ku isi.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko kuva iki gihugu cyagaragaramo ibitero by’ubwiyahuzi muri 2015, abaturage ba Burkina Faso barenga ibihumbi 20,000 bamaze gupfa mu gihe abarenga miliyoni 3 bavuye mu byabo.

Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubushakashatsi kigaragaza ko Burkina Faso yihariye ½ cy’impfu zifitanye isano n’ubwiyahuzi mu gace ka Sahel.

Imibare igaragarza ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byahitanye abaturage ba Burkina Faso barenga ibihumbi 8,400 muri 2023, igipimo kiri hejuru kuko ari ubwikube kabiri bw’impfu zo mu mwaka wari wabanje wa 2022.

Mu mpera za 2023, abaturage barenga miliyoni 2 bategewe kuri za bariyeri 36 ziri mu mijyi itagenzurwa na Leta.

Nk’uko isesengura rya ‘Armed Conflict Location and Event Data (ACLED)’ ribigaragaza, kugeza muri Nzeri 2024, abaturage ba Burkina Faso barenga ibihumbi 6,100 bamaze kugwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikunze kugaragara ku mipaka ihuza iki gihugu n’ibihugu birimo Côte d’Ivoire, Niger na Togo.

Raporo y’Ubufaransa mu by’umutekano igaragaza ko kimwe mu bitero by’iterabwoba bikaze giheruka, ari icyakozwe n’umutwe wa kiyisilamu Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM), ufitanye isano na al-Qaida aho cyatwaye ubuzima bw’abantu 600, mu mujyi wa Barsalogho.

Iyi raporo kandi igaragaza ko hashize iminsi humvikana ibitero by’iterabwoba muri Burkina Faso, byaba ibyibasira abasivili cyangwa se inzego z’umutekano. Ni ibitero ahanini bikorwa n’Umutwe wa Kiyisilamu ‘Islamic State’ nubwo umutwe uri ku isonga mu kugira ibitero byinshi ari JNIM.

Uyu mutwe wa JNIM ukunze gukora ibitero byibasira inzego z’umutekano, indi mitwe yitwaje intwaro, ibikorwaremezo bya leta n’ibindi. Ni umutwe kandi ukorera no mu duce leta ya Burkina Faso igenzura ku buryo biworohera kwinjiza abarwanyi bawo.

Amafaranga uyu mutwe wifashisha ava mu ngurane ziva mu gushimuta abantu, kwaka imisoro abaturage mu duce igenzura, ubucuruzi butemewe bw’intwaro no gucuruza ibiyobyabwenge n’abantu.

Ulf Laessing, Umuyobozi w’Ishami rya Sahel mu Muryango Konrad Adenauer wo mu Budage avuga ko ikigora leta mu guhangana n’uyu mutwe ni uko abawugize bamaze kwivanga n’abaturage kuko bamwe banashakanye n’abaturage basanzwe ku buryo kwihisha byoroshye.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko hari aho Ingabo za Burkina Faso n’abacanshuro b’Abarusiya bakoze ibikorwa byibasira abaturage. Ingero zitangwa ni aho muri Gashyantare, ingabo zishe abasivili 223 barimo abana 56.

Perezida wa Burkina Faso, Capt.  Ibrahim Traoré, ubwo yafataga ubutegetsi yijeje abaturage be gushyira ibintu byose ku murongo bitarenze 2024 gusa yaje kongera igihe cy’inzibacyuho kikagera ku myaka itanu ngo kubera ibibazo by’umutekano bitarakemuka.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byateje ibibazo bikomeye birimo n’ubuhunzi nk’uko bigaragazwa na Komisiyo y’Uburayi aho ivuga ko miliyoni 6.3 z’abaturage muri Burkina Faso [27% by’abaturage bose] bakeneye ubufasha.

Kubera ibi bibazo by’umutekano muke, abarenga miliyoni 2.7 bo muri Burkina Faso bafite ibyago byo kubura ibiribwa. Byongeye kandi, iyi komosiyo ivuga koabarenga miliyoni 2 bavuye mu byabo imbere mu gihugu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads