Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024, abagize inzego z’ubutabera basoje umwiherero w’iminsi ibiri wari ugamije kwiga ku bibazo bidahwema kuvugwa mu butabera bw’u Rwanda birimo ubucucike bw’imanza mu nkiko.
Uyu mwiherero waberaga mu Karere ka Nyagatare, wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ intumwa ya leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel.
Ubwo yagarukaga ku ntego y’uyu mwiherero, Dr. Ugirashebuja yavuze ko mu butabera hasabwa byinshi ari yo mpamvu bahurira hamwe bakagira ibibazo bashakira ibisubizo.

Minisitiri Dr. Ugirashebuja akomeza avuga ko ubwinshi bw’imanza buterwa n’icyizere abaturage bafitiye urwego rw’ubutabera mu Rwanda bityo ko ari yo mpamvu yo kwicara kugira ngo bigire hamwe uko bafasha abagana inkiko bose ariko imanza zitabaye nyinshi mu nkiko kuko binongera umubare w’abafungiye mu magororero.
Ati “Rimwe na rimwe abantu bibagirwa izindi nzira zo gucyemura impaka baba bafite bakagana inkiko kubera icyizere baba bafite, ari byo usanga byateje rimwe na rimwe ikibazo cyo kuvuga ko habayeho ubucucike bw’imanza mu nkiko. Niyo mpamvu rero yo kwicara tukareba imbogamizi n’uburyo bwo kuzisohokamo.”
Dr. Ugirashebuja yibukije ko leta y’u Rwanda yanashyizeho politiki yo gukemura zimwe mu manza zitarinze kujya mu nkiko.
Urwego rw’Ubucamanza rutangaza ko kubera ingamba zinyuranye zikomeje gufatwa byatumye mwaka wa 2023/2024 ikigereranyo cy’ibirarane by’imanza gitangira kumanuka kigera kuri 59% kivuye kuri 62% mu mwaka wari wabanje.
Bitaganzwa ko zimwe mu ngamba zatumye ibi bigerwaho zirimo kongera umubare w’abacamanza n’abanditsi bakorera ku masezerano, ibyatumye imanza zicibwa ziruta izinjiye ho 2%.
N’ubwo bimeze uku ariko, mu mwiherero n’inama nyunguranabitekerezo ku butabera, ubwiyunge, iyubahirizwa ry’amategeko n’ituze ry’abaturage, umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harrison,avuga ko ubwinshi bw’imanza bukigaragara.
Ati “ikibazo cy’ubucucike bw’imanza mu nkiko kiracyahari kandi nicyo kituraje inshinga mu rwego rw’ubucamanza kuko iyo ubutabera butinze buba butakiri ubutabera. Kimwe mu bishobora gutuma bitagerwaho ni ubucucike bw’imanza ari bwo dushaka kugabanya.”
Urwego rw’Ubucamanza rwashyize imbaraga mu buhuza no mu bwumvikane bugamije kwemera icyaha bituma imanza zarangiye binyuze muri izo nzira zigera ku gipimo cya 9% by’imanza zose zinjiye.
Hanashyizwe kandi imbaraga mu buhuza n’ubwumvikane hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa bugamije kwemera icyaha.