Kuki ibyaha bikorewe ku mbuga nkoranyambaga bikomeje kugwira?

Imibare yo muri Mutarama 2024 igaragaza ko miliyoni 4.9 z’Abanyarwanda aribo bakoresha interineti, aba bakaba bangana na 34.4% by’Abanyarwanda bose.

Iyi mibare kandi igaragaza ko mu ntangiro z’uyu mwaka, Abanyarwanda bakoreshagaga imbuga nkoranyambaga ku buryo buhoraho banganaga na 6.5% by’Abanyarwanda bose. Ni imibare yiyongereye ugereranije na 2023, kandi ntagushidikanya ko n’ubu ikizamuka.

Uku kuzamuka ahanini gushingiye ku kuba benshi bahirimbanira kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga mu buryo butandukanye, burimo nko kuzamamarizaho ndetse no gukoreraho ibiganiro bashaka umubare munini w’ababakurikira kugira ngo bagere ku mubare ubafasha guhembwa n’urubuga bakoresha.

Ibi byose byatumye habaho umuvuduko udasanzwe mu gushinga imiyoboro itangirwaho ibiganiro n’ibitekerezo. Gusa uyu muvuduko ugendana n’ibibazo by’ingorabahizi, ahanini bishingiye ku mikoreshereze y’izi mbuga mu buryo buha inyungu banyirazo.

Ibi rero nibyo byatumye muri iyi minsi hakomeje kumvikana itabwa muri yombi kuri bamwe mu baturarwanda kubera ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga ndetse rukanatangaza ko rutazihanganira abazakoresha izo mbuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bimwe mu byaha bikomeje gutuma bamwe batabwa muri yombi birimo kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, gutukana mu ruhame, gukangisha gusebya umuntu hifashishijwe imbuga nkoranyambaga n’ibindi.

Hari ababuranishijwe, abakiri mu nkiko, abatawe muri yombi mu minsi ya vuba ariko ntibiracogora ahubwo birushaho gufata umurego.

Kuki ibi byaha bidacogora?

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Me. Ibambe Jean Paul, umuhanga mu mategeko agenga itangazamakuru n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, avuga ko buri muntu wese mu mategeko mpuzamahanga afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko ko ubwo burenganzira bugira aho bugarukira.

Akomeza avuga ko ibihugu birimo n’u Rwanda bikwiye gushyiraho uburyo butuma abaturage babaho neza muri ibi bihe by’ikoranabuhanga.

Ku bwa Me. Ibambe, ubwiyongere bwo kunyuza ibitekerezo bidahwitse ku mbonga nkoranyambaga, ahanini biterwa n’iterambere ry’itumanaho ariko ntihabeho kwiyungura ubumenyi ku barikoresha nko ku bijyanye n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’aho ubwo burenganzira bugarukira.

Yagize ati “Ikibazo gishingiye ku kuba iryo terambere ryihuta, abantu bakagira ubushobozi bwo kubona telefoni, kubona interineti, kugera ku mbuga nkoranyambaga bikoroha ariko ubwiyongere bwayo ntibijyane n’ukwiyongera k’ubumenyi cyangwa ubushobozi ku mikoreshereze y’ubwo burenganzira ku mbuga nkoranyambaga.”

Me. Ibambe akomeza avuga ko kuba Itegeko Nshinga ritanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bidatanga uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka cyo kuko muri iryo tegeko harimo “agace kavuga aho ubwo burenganzira bugarukira.”

Ubumenyi buke ku itangazamakuru, ngo ni kimwe mu bituma benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahonyora amategeko.

Me. Ibambe ati “Kuba abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batarize itangazamakuru bikunze kuba intandaro yo kuba batanga amakuru atari yo cyangwa bagatambutsa ibiganiro byibasira abandi kubera ko batize amategeko agendanye no gutambutsa ibitekerezo.”

Me. Ibambe yibutsa ko kuba utazi itegeko bitaribuza kuguhana mu gihe waryishe.

Hakorwe iki?

Me. Ibambe avuga ko kugira ngo aya makosa n’ibyaha biri gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga bibe byagabanuka amazi atararenga inkombe, hakenewe kongera imbaraga mu kwigisha Abanyarwanda imikoreshereze y’itangazamakuru (imbuga nkoranyambaga by’umyihariko) n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, noneho abantu bakamenya niba babasha gutanga ibitekerezo ntawe bahutaje kandi ntanubaniganye ibitekerezo.”

Akomeza avuga ko hagakwiye kwigwa uburyo amategeko ahana ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga amwe namwe yahindurwa, abakora mwene ibyo byaha bagahwa n’amategeko mbonezamubano kuko ngo ababikora ari benshi kandi bose batafungwa.

Imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga n’ibihano biteganyijwe ku muntu wakoresheje nabi izo mbuga bigaragara mu Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Nko mu ngingo yaryo ya 35, havugwamo ko Umuntu wese ubigambiriye, ukoresha mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ubuza amahwemo cyangwa, ushyira ibikangisho ku muntu bigatuma umuntu agira umutima uhagaze cyangwa ubwoba hifashishijwe kwerekana, gukwirakiwza cyangwa gushyira ahagaragara inyandiko, amajwi, amashusho cyangwa amafirimu by’urukozasozi; ku bw’inabi, gufata amashusho, firimu cyangwa amajwi by’undi muntu atabyemeye cyangwa atabizi; kugaragaza cyangwa gukwirakwiza amakuru ashobora gutuma undi muntu akorerwa ubugizi bwa nabi cyangwa ihohoterwa; aba akoze icyaha ku buryo iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).