Guhirika Ubutegetsi, intero n’inyikirizo y’Abanyafurika

Afurika ni umugabane wahuye n’ibizazane by’ubutegetsi n’ihungabana rya politiki kuva ibihugu biwugize byatangira kubona ubwigenge hagati mu kinyejana cya 20 aho hagiye humvikana ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’État) mu bihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ihirikwa ry’ubutegetsi ryatangiye kugaragara muri Afurika nyuma y’igihe cy’ubukoloni ndetse kugeza ubu Afurika niwo mugabane waranzwemo ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro nyinshi mu Isi kuva mu 1950.

Mu migambi 486 yageragejwe yo guhirika ubutegetsi hirya no hino ku Isi kuva mu 1950, Afurika niyo ifitemo umubare munini kuko ungana n’imigambi 214, aho imigambi 106 yageze ku ntego yayo yo guhirika ubutegetsi mu gihe 108 yapfubye.

Mu myaka ibiri ishize gusa, muri Afurika habaye imigambi y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu birimo Mali (inshuro ebyiri), Tchad, Burkina Faso Guinea, Sudan, Tunizia, Algeria ndetse n’u Burundi.

Ihirikwa ry’ubutegetsi riheruka vuba ni iryabaye mu gihugu cya Niger muri Nyakanga 2023.

Nk’uko amakuru yakusanyijwe na Powell & Thyne abigaragaza, mu bihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika, muri 45 hageragejwe ihirikwa ry’ubutegetsi nibura inshuro imwe kuva mu 1950.

Ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye ingorabahizi ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi iyobowe n’abasivili muri Afurika.

Ibi biganisha ku mvururu, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, n’ibindi.

Impamvu zitandukanye, zirimo impungenge z’umutekano, kurwanya iterabwoba, ndetse no gusaba kurengera demokarasi, biri mu bituma habaho imigambi yo guhirika ubutegetsi.

Si Afurika yonyine kuko no ku y’indi migabane hagiye hagaragara imigambi yo guhirika ubutegetsi.

Nko muri Amerika y’Epfo, habarurwa inshuro146 zageragejwe mu guhirika ubutegetsi, harimo 70 zageze ku ntego 76 zananiranye.

Muri Asia hageragejwe imigambi 63, 37 muriyo yageze ku ntego naho 28 yarapfubye.

Uburasirazuba bwo hagati bwagize imigambi 44 yo gukuraho ubutegetsi, 21 muriyo icamo naho indi 23 iburizwamo.

Ku mugabane w’Uburayi hageragejwe imigambi 17 yo guhirika ubutegetsi, hanyuma 8 muriyo igera ku ntsinzi naho 9 irapfuba.

Ibihugu 10 bya Afurika byaranzwemo Coup d’État nyinshi  

Sudan iza imbere mu kugira umubare munini w’imigambi yacuzwe igamije guhirika ubutegetsi.

Muri iki gihugu, hacuzwe imigambi 18 ariko 6 niyo yahiritse ubutegetsi.

U Burundi buza ku mwanya wa kabiri aho mu migambi 11 yacuzwe ngo hatembagazwe ubutegetsi. 5 yageze ku ntego zayo.

Burkina Faso hacuzwe imigambi yo kuvana ku butegetsi umukuru w’igihugu inshuro 10, 9 igera ku ntego hapfuba 1 gusa.

Ghana habaye imigambi 10 yo gukuraho ubutegetsi, maze ½ muri yo irapfuba.

Sierra Leone iza ku mwanya wa gatanu n’imigambi  10, aho 5 muri yo yaciyemo indi itanu irananirana.

Mu birwa bya Comoros, imigambi 9 yaracuzwe, 4 muri yo yahiritse ubutegetsi.

Guinea-Bissau iza ku mwanya wa karindwi n’imigambi 9, 5 muriyo yarapfubye indi ine igera ku ntego.

Benin yo yacuzwemo imigambi 8, hanyuma 6 muriyo ikuraho ubutegetsi indi iranga.

Nigeria nayo yacuzwemo imigambi 8 yo guhirika ubutegetsi, 2 yonyine iba ari yo ipfuba.

Mali niyo iza ku mwanya wa cumi mu bihugu by’Afurika byaranzwemo gushaka guhirika ubutegetsi inshuro nyinshi kuko zigera ku 8, aho imigambi 5 yageze ku ntego hagapfuba 3 gusa.

Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika gashinzwe amahoro n’umutekano kagerageje gusobanura no gukora iperereza ku mpamvu zitera ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika.

Raporo yasohowe n’aka kanama muri 2014, yagaragazaga ko impinduka ziba muri za guverinoma zinyuranyije n’itegeko nshinga akenshi zikomoka ku “busembwa mu miyoborere” hamwe n’umururumba w’ubutegetsi, kwikunda, ivangura, guhezwa, gukandamiza uburenganzira bwa muntu, kwanga kwakira gutsindwa mu matora, guhindagura itegeko nshinga, ndetse no kwigwizaho imitungo no kurangwa na ruswa biza ku isongo mu bitera kwiyongera kw’imigambi yo guhirika ubutegetsi.

Afurika imaze igihe kinini ihanganye n’imidugararo ya politiki, kandi ubwiyongere bukabije bwo guhirika ubutegetsi, harimo nk’ubuheruka muri Niger, Burkina Faso, Sudan, Guinea, na Mali, byerekana ko iyi nzira idashobora guhinduka vuba, bityo ko nta kabuza ko abasirikari bakuru batishimiye ubutegetsi mu bihugu bitandukanye, bazakomeza gufata ubutegetsi mu bihe biri imbere.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads