Kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Nzeri 2024, Ubuyobozi bwa Bureau Sociale mu turere twa Muhanga na Kamonyi bwasuye abakangurambaga b’urungano bakorera mu mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe na Nyarusange.
Uru ruzinduko rwari muri gahunda yo gufasha urubyiruko kurushaho kumva neza umusanzu bakwiye gutanga mu kurwanya inda zidateganyijwe ziterwa abangavu ndetse na Virusi itera SIDA.
Umuhuzabikorwa wa Bureau Sociale muri Muhanga na Kamonyi, Mutakwasuku Yvonne avuga ko bahisemo gukorana n’ibigo by’urubyiruko kugira ngo rujye rubafasha gusakaza ubumenyi n’ibikoresho bibafasha kwirinda SIDA n’inda zidateganyijwe.
Ati “Twahisemo gukorana níbigo by’urubyiruko bya Muhanga na Kamonyi dushyiramo amafaranga kugira ngo babone ibikoresho bimwe na bimwe ariko banabone ubushobozi bwo kujya mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri kwigisha amasomo yo kwirinda SIDA n’inda zidateganyijwe.”
Mutakwasuku akomeza avuga ko icyo biteze ari uko abana bazagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere ndetse bakamenya no gufata icyemezo gikwiye ku buzima bwabo.
Niyotwizeye Lucie witabiriye iki gikorwa yijeje abagize Bureau Sociale ko ubufasha bwawo buzawufasha guhangana na SIDA mu rubyiruko n’inda zidateganyijwe.
Ati “Uyu mushinga waziye igihe kuko hari ibibazo umwana w’umukobwa agira ugasanga kubyikemurira biragoranye, rero bigatuma ushobora kwisanga wasambanye kugira ngo bicyemuke, ariko bigashyira ubuzima bwawe mu ngorane.”
Akamaro k’ubufasha bwa Bureau Sociale kagarukwaho na Nsengimana Theophile uvuga ko hari ibibazo cyangwa imbogamizi urubyiruko rwagiraga bizakemuka.
Ati “Nk’umukangurambaga w’urungano, mbona uyu mushinga uzafasha cyane abana baturuka mu miryango itishoboye kubona bimwe mu bikoresho bajyaga bashaka bakabibura kuko hari bamwe mu rubyiruko tujya tuganira bakavuga ko bishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi kubera ubukene, bikabakurizamo kwandura SIDA cyangwa guterwa inda zidateganyijwe.”
Bureau Sociale imaze umwaka umwe ikorana níbigo by’urubyiruko mu gufasha urubyiruko kubaho neza, cyane cyane uruturuka mu miryango ikennye. Bimwe mu bifashwa uru rubyiruko harimo kwishura amashuri yisumbuye no gutanga ibikoresho by’ibanze bibafasha mu bihe by’imihindagurikire y’umubiri.
