Uko bwije n’uko nukeye, abatuye isi bakomeje guhangayikishwa n’ibibazo byinshi binyuranye birimo ibiterwa n’imihindagurikire y’ikirere, indwara z’ibyorezo, intambara, ibibazo bishingiye ku ikoranabuhanga n’ibindi.

Igitera impungenge ni uko ingaruka ziterwa n’ibi bibazo zikomeza kurushaho kwiyongera aho kugabanuka.

Mu kiganiro cyihariye na Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP)yagaragaje ko amagorwa yugarije isi ashingiye ahanini ku ntambara z’urudaca, ubugugu no kwikubira ndetse no kumira bunguri imico y’ahandi nta gushungura.

Yagize ati “Muri rusange ibintu bibangamiye ubwisanzure bw’umuntu muri iki gihe ni byinshi, harimo intambara, inzangano, ibitekerezo bishya biza bije kudurumbanya umutima w’umuntu, kwikubira umutungo bamwe bakibagirwa abandi n’ibindi.”

Padiri Niragire akomeza avuga ko iyo ibyo bibazo byose bihari bibangamira umutekano w’umuntu akabaho adatekanye.

Nk’uko Padiri Niragire akomeza abigarukaho, kuba abantu badatekanye bituma hatabaho gukingukiranira, intonganya, urwicyekwe, guhangana n’ibindi byose biteza umwiryane mu bantu.

Ku bantu babangamira abandi bakababuza amahoro binyuze mu kwikubira ibintu byose ntibabisangire n’abandi, Padiri Niragire avuga ko bidakwiye ndetse ko ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika kuri abo bantu buba bushingiye ku mpamvu ebyiri arizo “Ivanjiri ndetse n’inyigisho mbonezamubano za Kiliziya Gatolika.”

Ati “Ubutumwa tubaha tubuvoma cyane ku Ivanjili ndetse no ku nyigisho mbonezamubano za Kiliziya Gatolika, aho Kiliziya itwigisha kubana n’abantu, gufashanya kuko aribyo bigize abantu batekanye kandi bafite imapagarike y’ubugingo.”

Yakomeje avuga ko umuntu ufite impagarike y’ubugingo yubaha Imana kandi buri muntu akamubonamo umuvandimwe akwiye kubaha, gufasha no gukunda.

 Ati “Twese tumeze gutyo isi yaba ari nziza ikagira amahoro.”

Mu bindi bimenyetso biranga umuntu utekanye ngo harimo kugira umutima uri mugitekereko, kutarangwa n’ibije byose ngo abyirukire.

Yagize ati “ Naringiye kukubwira ngo ni umuntu utagira ibibazo ariko ibibazo bihoraho, gusa uwo muntu abona ikibi akakirinda agashungura, agashishoza akagihagararaho.”

Icyakora kubwa PadiriNiragire ngo abantu bose muri iyi biragoye ko bagirira amahoro n’umutekano icyarimwe ngo ariko mu gihe umuntu ahuye n’ibibazo bimurenze, umuti wamufasha ni ukwisunga isengesho rikaba ariryo rimuyobora.

Ati “Burya iyobokamana nyakuri riza gusubiza ibintu mu buryo, rikerekana umuntu nyakuri uwari we, rikerekana Imana n’uko tugomba kuyubaha, rikerekana ibidukikije n’uko tugomba kubifata . Iyobokamana rero ryashobora gufasha umuntu kubaho atekanye kuko rimwereka inzira, rikamusobanurira, yakoresha n’ubwenge Imana yamuhaye agashobora kubaho afite ya mpagarike twavugaga.”

Ubushakashatsi bwo muri 2024 bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS) bugaragaza ko indwara zitandura, indwara zandura, kwangirika kw’ibidukikije, imirire mibi n’inzara, ndetse n’indwara zo mu mutwe ziganjemo agahinda gakabije ziri ku ruhembe mu zihitana abantu muri iki gihe, kuko nk’indwara zitandura zonyine zihariye 70% mu guteza impfu nyinshi mu isi.