Icyari ikiganiro mpaka hagati y’abakandida babiri bifuza kuyobora umujyi wa São Paulo wo muri Brazil cyahindutsemo intambara ubwo umwe mu bakandida yakubitaga uwo bahanganye intebe.
Amashusho y’icyo kiganiro mpaka, cyatambukaga kuri Televiziyo yitwa Cultura ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 yerekana gushyamirana hagati ya José Luiz Datena na Pablo Marçal mbere y’uko Datena azamura intebe akayikubita mugenzi we.
Nyuma y’aho, uyu mukandida Datena yatangarije Televiziyo Cultura ko yibasiye mugenzi we Marçal kubera ko yavugaga ku birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishinja Datena nyamara byarateshejwe agaciro mu myaka myinshi ishize.
Datena yagize ati: “Yaje afite dosiye yabitswe kera, itarigeze ikorwaho iperereza na polisi kuko nta bimenyetso. Ikintu cyateje ikibazo gikomeye mu muryango wanjye mu myaka cumi n’umwe ishize.”
Datena yahise yirukanwa muri icyo kiganiro mpaka, gusa ariko mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, ashimangira ko n’ubwo yakoze amakosa aticuza ibyo yakoze.”
Marçal yavuriwe mu bitaro bya Sírio Libanês mbere y’uko asezererwa n’ibyo bitaro. Ikipe ye yavuze ko yavuwe kubera ko yababaraga mu gatuza, aho yakubiswe intebe ndetse bongeyeho ko yari afite ikibazo cyo guhumeka.
Ibitaro byo byavuze ko yagize guhungabana mu gituza no ku kuboko, ariko ko nta kibazo gikomeye yagize.
Yifashishije amashusho yashyize kuri konti ye ya Instagram, Marçal yagereranije igitero cy’intebe yakubiswe n’igitero cyari kigamije kwica Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse ni cyo gutera icyuma uwahoze ari Perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro mu gihe cy’amatora yo muri 2018.
Ubwo yashyiraga amashusho y’ibitero uko ari bitatu kuri iyo konti ye ya Instagram akandikaho ati: “Why all this hate?” bishatse kuvuga ngo “Ni iyihe mpamvu y’uru rwango rwose?”
Abakandida bandi barimo Guilherme Boulos, Marina Helena, Ricardo Nunes na Tabata Amaral bakomeje ibiganiro mpaka nyuma y’ibyo byari bibaye.
Televiziyo Cultura yavuze ko yicujije ibyabaye kandi ko yakomeje ibiganiro mpaka nyuma y’uko abandi bakandida babyumvikanyeho nk’uko amategeko abiteganya.
Ikipe ya Marçal yiyemeje kugana iya mategeko. Iyi kipe yagize iti: “Pablo Marçal yakubiswe intebe y’icyuma mu rubavu na José Luiz Datena.”
Yongeyeho ko bibabaje kuba ibiganiro mpaka byarakomeje Marçal adahari.
