Abantu benshi bakunze kwitiranya ibintu aho bafata ibinyobwa byongera imbaraga ‘energy drinks’ nk’ibinyobwa byo kwifashisha muri siporo cyangwa se bakabifata nk’ibinyobwa bikwiye mu kumara inyota no kongera amazi mu mubiri.
Ariko se, mu kuri ibi binyobwa ni iki? Ko igihangayikishije ari ingano ya caffeine ibibamo, ni iyinge ngano ikwiye gufatwa? Abantu bakwiye kunywa ibi binyobwa mbere yo gukora siporo? Ni bande bakwiye kwitondera by’umwihariko ibi binyobwa? Haba hari ubundi buryo bwiza bwo kugabanya umunaniro no kongera imbaraga?
Ibi bibazo byose byasubijwe n’Umwarimu wungirije mu by’ubuvuzi muri Kaminuza ya George Washington, Dr.Leana Wen mu kiganiro aherutse kugirana na CNN.
Dr. Wen avuga ko ibinyobwa byongera imbaraga byamamazwaho kuba bifasha ubinyoye kudacika intege no kuba maso. Ni ibinyobwa biba byiganjemo ahanini caffeine nyinshi, sukari n’ibindi byongera imbaraga birimo taurine, guarana na L-carnitine.
Dr. Wen avuga ko ibinyobwa byongera imbaraga bidashobora gufatwa nk’ibinyobwa bikoreshwa muri siporo ndetse ko abantu bakwiye kumenya kubitandukanya.
Ati “Ibinyobwa byo gukoresha muri siporo ni ibyiganjemo electrolytes, bikoreshwa n’abakora imikino ngororamubiri nko kwirukanka n’abandi bagaragaza gutakaza amazi na electrolytes mu gihe cy’imyitozo.”
Akomeza avuga ko ibinyobwa byongera imbaraga bishobora kubamo electrolytes nke n’isukari n’ibindi biba bigamije kongera imbaraga.
Nk’uko Dr. Wen akomeza abigarukaho, kunywa ibinyobwa byongera imbaraga bifite ingaruka nyinshi ku buzima kubera ahanini caffeine nyinshi ibibamo.
Ati “Caffeine nyinshi ishobora gutera umutima gutera mu buryo budasanzwe, gutuma umuntu ahangayika ndetse akagira ubwoba, kubura ibitotsi ku buryo bigenda bimutera umunaniro uko ibihe bishira.”
Akomeza avuga ko uretse ibyo, abantu banywa ibinyobwa byongera imbaraga bashobora kugira ikibazo cy’umwuma, guhumeka nabi, kwangirika kw’impyiko ndetse kuri bamwe ishobora gutera guhagarara k’umutima.
Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Abanyamerika gushinzwe ibiribwa n’Imiti, umuntu mukuru ntakwiye kurenza miligarama 400 za caffeine ku munsi.
Dr. Wen avuga ko nibura umuntu utarenza 400ml aba afite amahirwe menshi yo kutabatwa na caffeine ariko ko ashobora guhura n’izindi ngaruka zirimo kubura ibitotsi, guhorana umunaniro no gucanganyikirwa.
Ati “Ni ingenzi cyane gusuzuma witonze ku kinyobwa ugiye kugura mbere yo kukinywa.”
N’ubwo Dr. Wen atanga izi nama ariko avuga ko ku bana, ingimbi n’abangavu byihariye kuko bo babuzwa kunywa ibinyobwa byongera imbaraga by’umwihariko ibinyobwa birimo caffeine n’isukari kuko bishobora kubatera guhorana ubwoba, umubyibuho ukabije, indwara z’umutima n’indwara y’umwijima.
Ati “Ababyeyi bagomba kuba maso cyane mu gusuzuma ibinyobwa byose abana babo banywa abana babo.”
Abantu kandi bagirwa inama yo kudakoresha ibinyobwa byongera imbaraga mu gihe cya siporo, ahubwo bagakoresha amazi cyangwa ibindi byagenewe kwifashishwa mu gukroa siporo kuko aribwo buryo bwiza bwo kurwanya umwuma.
Abana, abakunze kugira ibibazo by’umutima, abagira umuvuduko ukabije w’amaraso, abarwayi b’impyiko n’abafite umutima utera bidasanzwe bagirwa inama yo kwirinda kunywa ku binyobwa birimo caffeine.
Uretse ibinyobwa byongera imbaraga, caffeine ishobora no kugaragara mu miti imwe n’imwe nk’imiti igabanya agahinda gakabije n’indi.
Dr. Wen asoza avuga ko hari ubundi buryo bwiza kandi bwinshi umuntu yakoresha akongera imbaraga mu mubiri ndetse akagabanya n’umunaniro.
Ati “Gukoresha ibinyobwa byongera imbaraga nibwo buryo bwihuse ariko bufite ingaruka nyinshi kandi ntibutanga igisubizo kirambye.”
Avuga ko kugerageza gushyiraho igihe cyo kuryama, kwita ku mafunguro urya by’umwihariko ukibanda ku mboga, kunywa umutobe w’imbuto, kunywa amazi kenshi gashoboka ku munsi bishobora gufasha umubiri guhorana imbaraga kandi byo nta ngaruka biteje.
