Bamwe mu batuye mu Murenge wa Byumba wo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko umuco wo gukaraba usa nk’uwasinziriye mu bice binyuranye bihuriramo abantu benshi muri aka gace.
Bavuga ko nyuma y’irangira ry’icyorezo cya COVID-19, gukaraba intoki bitacyitabwaho cyane ko n’ubukarabiro henshi mu hahurira abantu benshi usanga nta mazi akibamo.

Uwiragiye Marie Console, umwe mubo umunyamakuru wa ICK News yasanze muri Gare ya Gicumbi yagize ati “Reba nawe ubu bukarabiro nta n’igitonyanga wabonamo kandi twarumvise ko ibihugu bituranye n’u Rwanda bikomeje kugaragarwamo n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende.
Uwiragiye akomeza agira ati “Yego iki cyorezo gishobora kuba ahari kidafite ubukana nk’ubwa Covid 19, ku buryo hashyirwaho uwibutsa umuntu gukaraba ariko birakwiye ko umuco wo gukaraba wongera guhabwa agaciro kawo. Numvise kuri radiyo ko gukaraba intoki ari imwe mungamba zo guhangana n’ubushita, ariko uzakaraba he ko kandagira ukarabe n’ubukarabiro by’abaye imitako?”
Ngezahumuremyi Theoneste uyobora Umurenge wa Byumba yabwiye ICK News ko koko bidakwiye kuba ahahurira abantu benshi hatakigaragara ubukarabiro n’aho buri ugasanga nta mazi ahari.
Ibi nibyo yahereyeho asaba abafite mu nshingano ahahurira abantu benshi kongera kugira umuco wo guteganya ahakarabirwa intoki.
Ati “Tuributsa abikorera, amasoko, kwa muganga, amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi kongera kugira umuco wo gukaraba. Erega uretse no kumva ko bifasha gukumira ibyago byo kwandura iyi ndwara y’ubushita bw’inkende, gukaraba birinda ibyago byinshi byo kwandura indwara zifitanye isano n’umwanda nk’inzoka zo munda n’izindi.” Bwana Ngezahumuremyi avuga ko nk’ubuyobozi barakora ubugenzuzi. Ati “Turizera ko iki kibazo kiravugutirwa umuti.”
Gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza ni umuco mwiza, ufasha buri wese kwirinda ibyorezo n’izindi ndwara zishobora kwandurira mu mwanda.
Ubushakashatsi bwerekana ko umuntu umwe muri batatu bakoresha amazi meza n’isabune mu gihe bakaraba intoki, bimurinda indwara z’impiswi, mu gihe umuntu umwe muri batanu bimurinda indwara z’ubuhumekero.
Usibye kongera kugira kandagirukarabe umuco ahahurira abantu benshi, abaturage bagirwa inama yo kugira uburyo bwo gukaraba intoki mu ngo zabo kuko Ubushakashatsi bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bangana n’ibihumbi 289,000 buri mwaka bapfa bishwe n’impiswi kubera kutabona uko bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Kugira ngo umuntu yizere ko intoki zisukuye, akaraba intoki n’amazi meza n’isabune nibura hagati y’amasegonda 20 cyangwa 30, cyangwa agakoresha umuti wabugenewe.
