BK yashoye arenga Miliyari eshatu muri Shampiyona y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, kuri Stade Amahoro, Banki ya Kigali yasinyanye na shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu n’igice, agamije guteza imbere iyi shampiyona.

‎Aya masezerano afite agaciro ka miliyari eshatu na miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda, aho guhera ubu shampiyona yahise ihindurirwa izina yitwa BK Pro League.

‎Banki ya Kigali ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yemeje ko ubu bufatanye buzamara imyaka itanu n’igice, bukaba bwitezweho guteza imbere ruhago mu Rwanda.

‎Yagize iti: “Aya masezerano twagiranye afite agaciro ka miliyari 3.25 Frw. Ni ubufatanye budasanzwe bugamije kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.”

‎Iyi banki kandi isanga gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru bizafasha kongerera ubushobozi amakipe no gukomeza guteza imbere shampiyona.

‎Ati: “Twiyemeje gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru binyuze mu kongerera ubushobozi amakipe, gukomeza umusingi wa shampiyona, guteza imbere ikoreshwa rya serivisi z’imari no kunoza imigendekere y’imikino, hagamije gufasha abafana kwegera amakipe n’abakinnyi bakunda.”

‎Yongeyeho ko ahazaza h’umupira w’amaguru hatangiye uyu munsi.

Shampiyona y’u Rwanda itari ufite umuterankunga wayitiriwe igeze ku Munsi wa 28, aho iyobowe na Al Hilal SC n’amanota 58, igakurikirwa na APR FC ifite 52.