Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, hahishuwe ko ibihembo bisanzwe bitangwa mu mikino ya kamarampaka ya basketball iterwa inkunga na betPawa, betPawa Playoffs 2024, byongerewe.

Muri iki kiganiro cyabereye muri Radison Blu hagaragajwe ko mu bihembo byongerewe harimo harimo Locker Room Bonus n’igihembo cya MVP.

Iki kiganiro kitabiriwe n’umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri betPawa, Ntoudi Mouyelo n’Umujyanama mu by’amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, Munana Aime, abayobozi b’amakipe azakina betPawa Playoffs, abakapiteni bamwe b’amakipe azakina betPawa Playoffs n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye.

Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri betPawa, Ntoudi Mouyelo, yavuze ko imikino ya kamarampaka y’uyu mwaka itandukanye n’iy’umwaka ushize mu buryo bw’ibihembo.

Ntoundi Mouyelo, umuyobozi ishinzwe ubucuruzi muri BetPawa

Ntoudi yavuze ko ibihembo byongerewe harimo Locker Room Bonus (Ibihembo bihabwa abakinnyi b’ikipe yatsinze), yavanwe ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 RWF) igezwa ku bihumbi mirongo itandatu na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (65,000 RWF) kuri buri mukinnyi, gusa kuri uyu mwaka haziyongeraho n’abatoza batatu.

Ikindi cyongerewe, ni igihembo cyahabwaga umukinnyi witwaye neza muri betPawa Playoffs, Most Valuable Player (MVP), cyavanwe ku madorali ya Amerika $1,500 kigezwa ku madorali ya Amerika $2,000.

Ikindi cyahishuwe ni uko betPawa yiteguye kuzatera inkunga ikipe izatwara betPawa Playoffs ikazahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya Basketball Africa League (BAL).

Biteganyijwe ko BetPawa Playoffs 2024 izatangira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2024.

Mu bagabo, iyi mikino izakinwa na Patriots BBC yabaye iya mbere, APR BBC ya kabiri, REG BBC na Kepler BBC ya kane. Ni mu gihe mu bagore, ari REG WBBC ya mbere, APR WBBC ya kabiri, Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC ya kane.

Ku wa Gatanu saa Kumi n’Ebyiri, Patriots BBC izakina na Kepler BBC, saa Mbiri, APR BBC izakine na REG BBC muri Petit Stade i Remera.