Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho amabwiriza yihariye yashyizweho ku ngendo z’abantu baturuka mu Rwanda, nyuma yo guhashya icyorezo cya Marburg.
Iki cyemezo ni ingenzi ku bakorera ingendo muri Amerika kuko byanatumye hasubukurwa
ingendo z’indege zituruka mu Rwanda zigana muri Amerika nta handi indege ibanje kugahagarara (Direct flights).
Amabwirizwa akomeye ku ngendo z’abaturuka mu Rwanda yari yashyizweho nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gitangarije ko mu Rwanda hagaragaye icyorezo cya Marburg, ibyatangajwe tariki ya 27 Nzeri 2024.
Guhera ku wa 15 Ukwakira 2024, abagenzi bose bagana muri Amerika baturutse mu Rwanda basabwaga kunyura mu bipimo byihariye by’ubuzima byakorerwaga ku bibuga by’indege byatoranyijwe birimo New York (JFK), Chicago (ORD), cyangwa Washington, DC (IAD).
Ayo mabwiriza yarimo kandi kuzuza inyandiko igaragaza ibimenyetso bya Marburg ‘Marburg Symptom Screening Questionnaire’ ndetse no gukorerwa ibindi bipimo by’ubuzima.
Icyo gihe kandi, Ambasade ya Amerika i Kigali yahagaritse by’agateganyo serivisi zose zidasanzwe zirimo gutanga viza no gufasha abaturage b’Abanyamerika bari mu Rwanda, mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo.
Ku wa 8 Ugushyingo 2024, umurwayi wa nyuma mu Rwanda yakize neza asezererwa mu bitaro.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryahise ritangaza ko hatangiye icyiciro cy’iminsi 42 kugira ngo icyorezo gishyirweho iherezo ku mugaragaro.
Ejo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2024, nibwo Ikigo cy’Amerika gishinzwe kurinda no gukumira indwara (CDC) hamwe n’Ikigo cy’Umutekano w’imbere mu gihugu (DHS) batangaje ko amabwiriza yo gukaza isuzumwa ku bibuga by’indege ndetse no kuyobora abagenzi ku bibuga byagenwe bishyizweho akadomo.
Nyuma yo gukuraho izo ngamba, abagenzi baturuka mu Rwanda bashobora kugera muri Amerika nta yandi mabwiriza y’ubuzima cyangwa kuyoborwa ku bibuga bindi by’indege.
Ibi bigaragaza intsinzi y’ingamba zafashwe mu Rwanda ndetse no gukorana neza n’amahanga mu guhangana n’icyo cyorezo.
Nubwo izo ngamba zakuweho ariko, abagenzi barasabwa gukomeza kwitondera ubuzima bwabo mu minsi 21 nyuma yo kuva mu Rwanda.
CDC ikomeza gutanga ubutumwa yibutsa abagenzi kugenzura ubuzima bwabo, ikaba isaba uwumva afite ibimenyetso nko kugira umuriro, ibisebe, cyangwa kuva amaraso mu buryo budasobanutse, kwihutira kugana muganga.
