Nyanza: Babangamiwe n’amazi ava mu muhanda mushya uva i Bugesera

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muyira wo mu Karere ka Nyanza baratunga agatoki ikigo kiri gukora umuhanda wa kaburimbo uva mu Karere ka Bugesera werekeza mu Karere ka Nyanza, ko ibikorwa byabo biri gutuma ubutaka bwabo n’ibihingwa bitwarwa n’amazi.

Aba baturage bavuga ko babangamirwa n’iryo korwa ry’ imihanda kuko amazi adafite inzira anyuramo akanyura mu mirima yabo maze akangiza imyaka bahinze.

Amazi ava muri uyu muhanda kandi ngo aranarenga akinjira mu nzu zabo ku buryo hari igihe barara badasinziriye.

Uwitwa Chantal utuye mu Murenge wa Muyira avuga ko ubwo imvura iheruka kugwa yatewe n’amazi aturuka muri uwo muhanda aho amazi yinjiye mu byumba byose by’inzu kugeza n’aho aryama.

Ati “Nagiye kubona mbona amazi aje iwanjye, arenga  inzira nari  nagerageje kuyashakira mu rwego rwo kuyakumira, yinjira mu bubiko bw’ibyo kurya ndetse agera no mucyumba turaramo ibiryamirwa biratoha.”

Si Chantal gusa kuko undi muturage utashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko imiyoboro myinshi y’amazi ava muri uyu muhanda yerekejwe mu ngo z’abaturage ku buryo muri ibi bihe by’imvura bakomeje kugorwa no kugoheka.

Ati “Nk’ubu dusa nk’abaraye bahagaze kuko amazi yari yaduteye.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego z’ubuyobozi gusa ko na n’ubu ntacyo bari bafashwa.

Uhagarariye ibikorwa byo kubaka uwo muhanda, Kamanzi Steven yemera ko hari abashobora kuba baragizweho ingaruka n’amazi ava mu muhanda barimo kubaka, bityo bagiye gutangira ibarura kugira ngo ibyangiritse bigenerwe ingurane.

Kamanzi ati “Tugiye gutangira nka ‘company’ gukora ibarura ry’abamaze kwangirizwa ibyabo. Mu gihe cya vuba bakazahabwa ingurane kandi abo byangirije cyane tuzabimura.”

Mu kiganiro ku murongo wa telefoni, Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza yabwiye ICK News ko bagiye gushaka uko bafasha abaturage bangirrijwe ibyabo n’ikorwa ry’umuhanda.

Ati “Umuhanda uhuza Bugesera na Nyanza uracyari kubakwa ku buryo hari ibibazo by’imiyoboro ijyana amazi mu baturage itaratunganywa neza. Ariko kandi, ku bufatanye n’ikigo kiri gukora uyu muhanda, turi gushaka uko uwo muhanda wubakwa neza hatarimo gusenyera abaturage kandi ibyangijwe n’ayo mazi bizabarwa bihabwe agaciro ubundi byishyurwe.”

Imirimo yo kubaka uyu muhanda Bugesera-Nyanza yari yarasubitswe ku gice cy’Akarere ka Nyanza kuva muri 2021, iza gusubukura muri Kanama 2023. Ni umuhanda urimo kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi.

Ubuyobozi buvuga ko imirimo yo kuwubaka igeze ku kigero cya 80%. Ni umuhanda byitezwe ko uzafasha mu buhahirane hagati y’Intara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba.

Umwanditsi: Irasubiza Chanceline