Amajyepfo: Leta n’abafatanyabikorwa biyemeje gufatanya mu kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana

Abayobozi mu Ntara y’Amajyefo hamwe n’abafatanyabikorwa barimo World Vision bihaye intego yo dushyira hamwe bagaca burundu imirire mibi mu bana.

Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, mu nama y’ubujyanama yahuje ubuyobozibw’Intara y’Amajyepfo, abafatanyabikorwa barimo World Vision n’abandi, baganira ku buryo bwo gukaza ingamba zo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Iyi nama yabereye mu Karere ka Nyanza yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye twese mu kurandura imirire mibi n’igwingira mu Rwanda,” yashimangiye ko iki kibazo kitakemurwa n’urwego rumwe, ahubwo gisaba ubufatanye bwa bose kuva ku miryango kugera ku nzego za Leta n’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), Munyemana Gilbert, yagaragaje ko igwingira ridindiza imikurire y’umwana haba ku mubiri no ku bwenge, bikagira ingaruka z’igihe kirekire ku iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Igwingira si ikibazo cy’uyu munsi gusa, ni n’ikibazo cy’ejo hazaza. Ntidushobora kugera kuri Vision 2050 tudafashe neza abana, ngo bakure bafite ubuzima bwiza n’ubushobozi bwo gutekereza.”

Yongeyeho ko impamvu z’ingenzi zitera imirire mibi zirimo indyo ituzuye, indwara zituruka ku mwanda, isuku n’isukura bidahagije, ubumenyi buke ku babyeyi ndetse n’ubukene bukabije. Ibi byose ngo bisaba ingamba zihuriweho.

Imibare igaragaza ko hakiri imbogamizi, cyane ko 27% by’ingo zitihaza mu biribwa, naho 30.2% by’abana bafite hagati y’umwaka umwe n’imyaka ine bakibasirwa n’inzoka zo mu nda zituruka ku isuku nke.

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consoleé, yavuze ko hari intambwe igaragara imaze guterwa. Yavuze ko igipimo cy’igwingira cyagabanutse kiva kuri 33% mu 2020 kigera kuri 27% muri iki gihe.

Uwimana Consoleé, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Ati: “Hari aho twavuye n’aho tugeze. Ibi bitwereka ko ingamba zashyizweho ziri gutanga umusaruro, ariko turacyafite urugendo.”

Minisitiri Uwimana yasabye inzego z’ibanze kongera imbaraga mu bikorwa by’isuku n’isukura, kongera amazi meza ku baturage, guteza imbere uturima tw’igikoni no kongera umubare w’amarerero y’abana kugira ngo babone indyo yuzuye kandi bakurire ahatekanye.

Yashimangiye kandi ko ubufatanye n’ibigo nderabuzima ari ingenzi mu gukurikirana imikurire y’abana no gukumira indwara zishobora guteza igwingira.

Imibare igaragaza ko mu 2020, uturere 20 twari dufite igwingira riri hejuru ya 30%, ariko mu 2025 iyo mibare yaragabanutse igera ku turere 11. Mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Ruhango kari ku isonga gafite 22%, kagakurikirwa na Nyaruguru ifite 23.9% kavuye kuri 41.7% mu 2015, mu gihe Gisagara, Huye na Kamonyi ari uturere tumaze gutera intambwe igaragara mu kurwanya igwingira.