Amajyaruguru: I Shyorongi huzuye gare nshya ya Rulindo

Ikibazo cya gare abatuye Rulindo ndetse n’abanyura muri ako Karere berekeza mu tundi duce tunyuranye  tw’u Rwanda bamaze iminsi bagaragaza cyavugutiwe umuti.

Hashize igihe abagenzi banyura muri aka karere k’Intara y’Amajyaruguru gahana imbibi n’umujyi wa Kigali bagaragaza ikibazo cyo kutagira gare cyangwa ahantu ho guhagaragara mu gihe bakeneye kugira icyo bafata bari ku rugendo ndetse no kutagira aho gufatira imodoka haboroheye.

Hari n’abavuga ko bamburirwa mu nzira kubera ko hari aho imodoka zabasigaga kure y’aho bataha,ahantu hatameze neza.

Ubu akarere ka Rulindo gafatanyije n’ikigo gishora imari mu mabuye y’agaciro kitwa Trinity Metals bari mu mirimo isoza yo kubaka aho abagenzi bategera imodoka(gare) ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni gare yubatse mu murenge wa Shyorongi, Akagali ka Bugaragara, Umududugu wa Gatwa hafi  y’ahazwi nko ku isoko  cyangwa se kuri sitasiyo ya Shyorongi.

Bwana Rugerinyange Theoneste, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Ubukungu yabwiye ICK News ko iyi gare ije ikenewe cyane.

Yagize ati “Muri aka karere urebye nta handi twari dufite gare cyangwa se aho abantu bahagarara (Stop over) imodoka rero zavaga i Kigali ndetse n’ahandi zazaga zigakatira aho ibiro by’Akarere biherereye hazwi nko ku ‘Ngagi”.

Ku kijyanye n’ishyirwamubikorwa ry’uyu mushinga , Visi Meya Rugerinyange yavuze ko nyuma yo kubona izo mbogamizi abaturage bahuraga nazo baganiriye n’Umujyi wa Kigali, (RURA) nk’Urwego Rushinzwe Kugenzura Imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro ndetse banashaka umufatanyabikorwa bemeranya ko hakubakwa gare mu rwego rwo gufasha abo baturage.

Yagize ati “hariya twari tuhafite ubutaka bwa Leta hanyuma dufatanya n’umufatanyabikorwa witwa Trinity Metals usanzwe ukora ibijyanye no gucukura ndetse no gutunganya amabuye y’agaciro badufasha mu gukora ibindi bikorwa bijyanye no kubaka.

Bwana Rugerinyange Theoneste, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Ubukungu

Rugerinyange yakomeje  avuga ko ibyo umufatanyabikorwa yabafashije bigera ku kigero cya 80% naho Akarere nako gatanga ubutaka ndetse n’ibindi bintu nkenerwa.

Agaruka kucyo biteze kuri iyi gare , Rugerinyange avuga ko harimo kubafasha mu bijyanye no gutega imigenderanire ikoroha, gutanga akazi ku bantu benshi ndetse no kwinjiza imisoro izafasha mu gutunganya ibindi bikorwa remezo by’inyungu rusange.

Agira ati “nk’akarere twiteguye gufasha umuntu wese uzatugana yifuza gukorera muri iyi gare.”

Visi Meya Rugerinyange yasabye abaturage kubungabunga iyi gare kuko umusaruro uzavamo ari bo uzagirira inyungu mbere y’abagenzi bahanyura bihitira.

Biteganijwe ko iyi gare izuzura itwaye amafaranga miliyoni 300 y’u Rwanda, ikaba izatahwa mu ntangiro za Mutarama 2025.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads