Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) atsinzwe igitego kimwe ku busa n’ikipe y’igihugu ya Libya amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 arayoyoka.

Ni umukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda rya Kane wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2014, ubera muri Sitade Amahoro.

Uyu mukino wari ufite ubusobanuro bukomeye cyane kuko iyo amavubi atsinda uyu mukino, yari kugira amanota 8 bityo amahirwe yo kuzamuka muri iri tsinda akiyongera mu gihe Libya yasabwaga gutsinda kugira ngo igaruke mu murongo wo gushaka itike.

Igice cya mbere cy’umukino cyatangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda yataka cyane ikipe ya Libya , kuko ku munota wa Kabiri Bizimana Djihad yabonye uburyo imbere y’izamu gusa umupira awutera hanze.

Amavubi yakomeje kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu binyuze ku bakina hagati mu kibuga barimo Bonheur na Djihad gusa kubona ibitego bikagorana cyane ko ikipe ya Libya yakiniraga inyuma iha amahirwe Amavubi bityo igice cya mbere kirangira ari 0-0

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Amavubi yatangiranye impinduka , akuramo Samuel Guellette ndetse na Kwizera Jojea batatanze umusaruro mwiza maze yinjiza mu kibuga Olivier Dushimimana na Kevin Muhire maze ikipe itangira kwataka ndetse ibona imipira myinshi imbere y’izamu ivamo koroneli gusa kuyibyaza umusaruro bikagorana.

Ikipe ya Libya yacungiraga ku mipira yihuta iturutse inyuma (Contre-attaque) yabonye amahirwe ku makosa yarakozwe n’abakinnyi b’ Amavubi maze Al- Mesmary abona amahirwe imbere acenga ba myugariro b’Amavubi barimo Ange na Emmanuel maze atsinda igitego cya mbere cya Libya ku munota 84.

Abasore b’Amavubi bahise bacika intege mu buryo bwo kwataka ndetse no kurema uburyo gusa ikomeza guhatana ibona koroneli nyinshi zitabyaye umusaruro, umukino urangira ari igitego 1-0 cya Libya

Nyuma y’uyu mukino, Amavubi yahise atakaza amahirwe yo kubona itike y’igikombe cy’ Afurika ndetse Libya igaruka mu murongo wo guhata.

Ikipe y’igihugu iracyafite amanota 5 naho Libya ikaba igize amanota 4 muri ritsinda riyobiwe na Nigeria ifite amanota 10 igakutikirwa na Benin ifite 6.

Ikipe y’igihugu biteganyijwe izakina undi mukino ku wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024.