Amafoto: Abayisilamu bizihije Eid al-Fitr hirya no hino ku Isi

Uyu munsi tariki ya 30 Werurwe 2025, Abayisilamu bo hirya no hino ku Isi bizihije Eid al-Fitr, umwe mu minsi mikuru ikomeye kuri kalindari y’idini ry’Abayisilamu.

Eid al-Fitr – bisobanura “umunsi mukuru wo gusoza igisibo” – wizihizwa ku mpera z’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, ukwezi ko kwiyiriza ubusa ku bantu benshi bakuru, ndetse no gusubiza umutima ku Mana no gusenga.

Abayisilamu benshi bo mu Rwanda bateraniye kuri Kigali Pele Stadium ubwo bizihizaga isozwa ry’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bari bamaze iminsi 29 biyiriza ubusa.

Ibihumbi by’abantu bateraniye mu isengesho ubwo bizihizaga Ilayidi mu mbuga ya Tononoka i Mombasa muri Kenya.

Abayisilamu bo muri Sudan bitabiriye amasengesho yo kwizihiza ilayidi kuri stade ya Port Sudan mu burasirazuba bw’igihugu.

Abagore b’abayisilamu bari gusengera ahitwa Burgess Park, London mu Bwongereza

Ubwo Abayisilamu bari bateraniye hanze ya Plebiscito Square i Naples, mu Butaliyani

Abana b’abayisilamu ubwo bahabwaga impano i Lviv, muri Ukraine, mu gihe intambara y’u Burusiya kuri iki gihugu ikomeje

Bamwe mu bagore bafashe amafoto nyuma yo kwitabira amasengesho ku musigiti mukuru wa Hagia Sophia i Istanbul, muri Turukiya

Abayisilamu basuhuzanyiriza ahitwa Martim Moniz Square i Lisbonne muri Portugal

Abana bato bifatanije n’abantu bakuru muri Moskee Essalam i Rotterdam, mu Buholandi

Ubwo i Moscou mu Burusiya, abayisilamu bagaragara bitegura gusenga mu gitondo cy’uyu munsi.

Ubwo Abanyapalestine i Jabaliya mu majyaruguru ya Gaza basengeraga mu matungo y’umusigiti washenywe mu ntambara irihanganishije Isiraheli na Hamas

Imiryango yateraniye mu musigiti wa al-Aqsa i Yeruzalemu – ahantu hagatatu hakomeye mu idini ya Islam ku Isi.

Umwana yayura mu gihe cy’isengesho mu kibuga cy’imikino muri Qatar.

Impunzi zo muri Afuganisitani zisengera ku musigiti uri mu nkengero za Peshawar muri Pakisitani

Amafoto: Reuters, Getty images, EPA