Akarere ka Muhanga katangiye ibikorwa byo kubaka agace ko kuruhukiramo kazwi nka ‘Car free zone’ Ubu busitani buri kubakwa ahazwi nko kuri ‘Route Kibuye’ muri metero nkeya uvuye ku biro by’Akarere ka Muhanga.
Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Gilbert Mugabo yabitangarije ICK News, iki gikorwa cyavuye mu mushinga w’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga aho byagaragaye ko hakenewe ahantu ho kuruhukira.
Nubwo yirinze kuvuga ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka iki gikorwaremezo, Visi Meya Mugabo yemeje ko nta gihindutse iki cyanya cyo kuruhukiramo kizubakwa mu gihe cy’amezi atandatu.
Ati « Muhanga nk’umujyi wunganira Kigali, nta hantu twagiraga abantu bashobora kuruhukira. hari ubwo wasangaga nk’abashaka kuruhuka hari abajya mu kabari , abashaka kuganira nabo bikaba uko ariko twifuje ko habaho icyanya abantu baruhukiramo. Ni muri urwo rwego hari kubakwa ‘Car free zone’ izaba itunganyije neza harimo murandasi yihuta, ibinyobwa bifasha abantu kuruhuka nk’ikawa n’ibindi binyobwa bidasembuye abantu baganiriraho. »

Akomeza asobanura ko impamvu yo guhitamo aho bagiye kuyubaka ishingiye ku kuba ari mu mujyi rwagati ndetse n’igishushanyo mbonera kikaba giteganya ko hashyirwa ibikorwa bifasha abantu kuruhuka.
Prosper Nyandwi uhagarariye JV Global business construction iri mu bigo by’ubwubatsi bizubaka iki cyanya avuga ko kizubakwa hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga ariko hakazamo n’udushya ku buryo hazaba ari ahantu heza.
Ati”Iyi Car free zone izubakwa kuburyo bugezweho, izubakwa n’ibigo bitatu; JV Global Business Construction, Elohim Company Ltd na 2050 VTC Ltd.”
Bamwe mu batuye Umujyi wa Muhanga bavuga ko iki gikorwaremezo cyari gikenewe.
Emmanuel Harerimana utuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo avuga ko Car free zone izabafasha kubona ahantu hisanzuye ho kuruhukira.
Ati “Twajyaga tubona ‘car free zone’ mu mujyi wa Kigali tukifuza ko Muhanga nk’umujyi wunganira Kigali nayo yakabaye iyifite ariko ubwo ije bigiye kudufasha kuruhuka neza.”
Akomeza avuga ko atari ukuruhuka gusa ko ahubwo bizanabafasha kwiteza imbere. Ati “Mbyakiriye nk’umusingi w’iterambere kuko byoroshye kuhashyira ubucuruzi cyane ko hazaba hahurira abantu benshi.”
Murwanashyaka JMV we agira ati “Byari bigoye kubona aho watemberera n’umuryango wawe utahishyuye ariko ubu bigiye koroha kandi n’ikibazo cya murandasi kizahita gikemuka kuko ‘car free zone’ niboneka tuzabona iy’ubuntu.”
Uretse iki cyanya cyatangiye kubakwa, hari ibindi bikorwaremezo biteganyijwe kubakwa birimo Isoko rya Nyabisindu, iry’ahazwi nko mu cyakabiri, ibibuga by’umupira w’intoki ku kigo cy’urubyiruko (Volleyball na Basketball) n’imihanda ya Gahogo.
