Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC) bwatangaje ko abiha inshingano za gishumba, abatanga inyigisho ziyobya abaturage n’ibindi bikorwa byiyitirira idini cyangwa itorero kandi bigamije kuyobya abantu bagomba guhagarikwa.
Ibi byavugiwe mu nama yahuje abayobozi n’abahagarariye impuzamiryango zigize RIC ku wa 6 Gashyantare 2025 yasuzumaga imikorere y’amadini n’amatorero muri iki gihe.
Muriiyi nama yayobowe n’umuyobozi mukuru wa RIC, Musenyeri Dr. Mbanda Laurent, yagaragarijwemo ibibazo bigendanye nahasengerwa hadakwiye, nko mu buvumo, mu mashyamba n’ahandi, ndetse hareberwa hamwe icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku hantu hasengerwa.
Muri iyi nama hemejwe ko amatorero, amadini na Kiliziya bagomba gusengera ahujuje ibyangobwa kandi hazwi ku buryo haba habasha gutanga umutekano usesuye ku byiciro bitandukanye by’abahasengera.
Ikindi cyemejwe ni ukureba ko imyigishirize iyo ariyo yose ikwiye kuba ibumbatiye inyigisho fatizo z’ukuri zigamije kubaka imibereho yuzuye y’abantu aho kubayobya, kandi inyigisho zose z’ubuyobe kimwe n’abazikwirakwiza zigomba kwamaganwa kugirango zidakomeza kubangamira umudendezo w’abantu mu busabane bwabo n’Imana yabaremye.
Amatorero, Amadini na Kiliziya Gatulika bagaragarijwe ko bakwiye kwitandukanya n’abakwirakwiza inyigisho z’ubuyobe, ahubwo bagaharanira gutanga inyigisho nzima kandi bakaba bafite indangagaciro z’Ijambo ry’Imana kugira ngo ibyo bakora bibe byubaka abanyetorero mu buryo butuma biyubaka kandi bakorera neza imiryango yabo, bakanaharanira kubaka itorero n’igihugu mu bumwe no mu rukundo.
Abitabiriye iyi nama biyemeje kwamagana bene izo nyigisho z’ubuyobe aho zaba zinyuzwa hose kugirango zitayobya abanyarwanda, kandi ko hagomba gushyirwaho inyigisho nzima ku birebana n’ubuhanuzi no kwamagana bivuye inyuma ubuhanuzi bwose butagamije kungura Itorero, kuko ubuhanuzi nyakuri bugomba kuvuga ibibazo biriho ariko bukerekana n’inzira yo gucamo kugirango ibisubizo byabyo biboneke.
Hemejwe ko hakwiye gushyirwaho gahunda yo kwamagana abiha amazina n’inyito batabigizwe n’urwego ruzwi no kubibutsa ko amategeko y’u Rwanda ahana abiha amazina n’inyito mu nzira zitarizo.
Hagaragajwe ko hakwiriye gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abayobozi guca bugufi, gusaba ubwenge bw’Imana mbere yo guhabwa inshingano no gushyiraho inzego zibishinzwe zigena ayo mazina n’inyito by’abayobozi b’amadini.
Muri iyi nama kandi hifujwe ibi bikurikira:
Mu gihe bibaye ngombwa ko habaho ahandi hasengerwa hatari mu rusengero hagomba gusabirwa uruhusa, na mbere yo kwakira idini rishya Leta yajya ibanza kubiganiraho n’urwego rwa RIC.
Hifujwe kandi ko amatorero n’ amadini bitarinjira mu ihuriro rya RIC bazegerwa bagashishikarizwa gukorana n’abandi bibumbiye muri iri huriro.
Amadini, Amatorero, na Kiliziya Gatulika, hagaragajwe ko bakwiye gufatanya kwamagana abantu basigaye biha uburenganzira bwo gusezeranya imiryango no gushyingira abageni hanze y’insengero kuko bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’iyo miryango, cyane ko baba bataranabahaye inyigisho zigenewe abagiye gushinga urugo.
Muri iyi nama kandi, abajyanama bemeje ko RIC igomba gutegura ubutumwa ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Kongo.
