Trump na Putin baganiriye ku irangizwa ry’intambara muri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin, kuri telefoni ku bijyanye no guhagarika intambara muri Ukraine, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru New York Post.

Trump, wumvikanye kenshi asezeranya guhagarika intambara muri Ukraine ariko atagaragaza mu ruhame uko azabikora, mu cyumweru gishize yavuze ko intambara yabaye mbi cyane kandi ko ikipe ye yagize “ibiganiro byiza cyane”.

Mu kiganiro na New York Post, Trump ntiyifuje gutangaza inshuro amaze kuvugana na Putin kuri iki kibazo cy’intamabara, gusa Trump yabwiye iki kinyamakuru ati: “Putin arashaka kubona abantu bareka gupfa.”

Ni mugihe umuvugizi wa Kreml, Dmitry Peskov, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abarusiya TASS ko “ibiganiro byinshi bitangiye kugaragara”.

Ubwo yarabajijwe n’ibiro ntaramakuru Tass kugira icyo avuga ku byanditswe n’ikinyamakuru New York Post, Peskov yagize ati: “Ibi biganiro bikorerwa mu nzira zitandukanye. Njyewe ubwanjye nshobora kuba ntazi ikintu runaka, cyangwa nkaba ntarabimenya. Bityo rero, muri iki kibazo, sinshobora kubihamya cyangwa kubihakana.”

Umwuka w’intamabara ibera mu burasirazuba bwa Ukraine yatangiye muri 2014 nyuma y’uko Uburusiya butangiye ibikorwa byo kwiyomekaho agace ka Crimée.

Gusa intambara yeruye yatangiye muri 2022 ubwo Putin yoherezaga ingabo ibihumbi muri Ukraine, avuga ko zigiye mu “bikorwa byihariye by’ingabo” byo kurengera abavuga ururimi rw’Ikinarusiya baba muri Ukraine no kurwanya icyo yavugaga ko ari umutekano mubi ku Burusiya kubera ko Ukraine yashakaga kwinjira mu muryango wa NATO.

Ukraine n’abayishigikiye bo mu Burengerazuba bw’Isi, bayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuze ko ibyo Uburusiya bwakoze ari ugutera igihugu bashaka kwigarurira ubutaka, ndetse biyemeza gutsinda ingabo z’Uburusiya.

Kugeza ubu, Uburusiya bugenzura igice kinini cya Ukraine kandi buracyakomeza gukaza umurego muri iyi ntamabara buhanganyemo na Ukraine guhera 2022.