Ku Cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima ya Algeria yatangaje ko abantu batatu bari baje kureba umukino bapfuye, naho abarenga 70 bagakomereka, nyuma yo kugwa hasi bavuye ku gice cyo hejuru cya Stade. Ibi byabaye ubwo ikipe ya MC Alger yegukanaga igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Nk’uko ibitanagazamakuru byo muri Algérie bibitangaza, impanuka yabaye ubwo uruzitiro rw’umutekano rwagwaga. Abafana bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza intsinzi y’ikipe yabo bari benshi, maze bagwa ku gice cyo hasi cya Stade y’itwa iya 5 Nyakanga iherereye mu murwa mukuru i Algiers.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bitatu bitandukanye, icyakora yongeyeho ko benshi muri bo bamaze gusubira mu ngo zabo.
Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye rigira riti: “Ibitaro bya Kaminuza bya Beni Messous byakiriye abantu 38 bakomeretse, mu gihe hapfuye batatu.” Ryongereaho ko “Ibitaro bya Ben Aknoun byakiriye abakomeretse 27, naho ibya Bab El Oued byakira 16.”
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bitangaza ko abakinnyi n’abakozi ba MC Alger bihutiye gusura abafana bajyanywe mu bitaro ndetse banatanga amaraso yo gufasha aboabakomeretse.
Iyi Stade yari yuzuye abafana benshi baje kureba umukino ubwo MC Alger yisubizaga igikombe cya shampiyona yari yaregukanye umwaka ushize. Mu gihe umukino warimo urakinwa, ibyishimo byari byinshi, abafana bacanye imyotsi y’icyatsi igaragaza amabara y’iyi kipe bihebeye.
Nyuma y’iyo mpanuka, umuhango wo gushyikiriza igikombe cya shampiyona MC Alger warasubitswe.
Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo, anifuriza abakomeretse gukira vuba.
MC Alger yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiriyikurikiranya nyuma yo kunganya 0-0 na NC Magra.