Harimo n’abavuye muri Rayon Sports, APR FC yerekanye abakinnyi bashya

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mupira w’amaguru (APR FC) ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26 ari nako yitegura kuzasohokera u Rwanda mu Mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Muri urwo rwego, iyi kipe yatangaje ku mugaragaro abakinnyi bashya izifashisha muri iyi mikino.

Kwerekana aba bakinnyi byanyujijwe kuri konti ya X ya APR FC. Abakinnyi batangajwe ni Iraguha Hadji na Bugingo Hakim bavuye muri Rayon Sports, Ngabonziza Pacifique uvuye muri Police FC, Hakizimana Adolphe uvuye muri A.S Kigali ndetse n’umunya Burkina Faso Dao Memel Raouf.

Ibyo wamenya ku bakinnyi bashya ba APR

Ku ikubitiro APR FC yerekanye umukinnyi wo hagati ukina asatira, Memel Raouf Dao w’imyaka 21, ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso.

Memel Raouf Dao

Uyu musore wabaye umukinnnyi mwiza wa shampiyona ya Burkina Faso 2024-25, atsinze ibitego bitanu mu mikino 29 agatangamo imipira ine yavuyemo ibitego mu ikipe ya AS Sonabel, yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Memel Raouf Dao, ukinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, mbere yo gutangazwa na APR FC, yanifujwe n’ amakipe atandukanye harimo na Singida Black Stars yo muri Tanzania, aho byari byanaavuzwe ko yayisinyiye.

Uyu musore ukuna inyuma ya barutahizamu, afite ubushobozi bwo gukina asatira anyuze ku mpande iburyo cyangwa ibumose.

Iyi kipe y’ ingabo z’igihugu yerekanye kandi Ngabonziza Pacifique, ukina hagati mu kibuga yugarira, amasezerano y’ imyaka ibiri ayikinira.

Ngabonziza ari kumwe na Brig Gen Deo Rusanganwa, Chairman wa APR FC

Ngabonziza ukinira ikipe y’igihugu y’abakina imbere CHAN, yasinyiye APR FC avuye muri Police FC yari amazemo imyaka ibiri.

Umunyezamu Hakizima Adolphe wakiniraga AS Kigali, nawe ni undi mukinnyi werekanywe na APR FC nk’ umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere, aho aje asanga Ishimwe Pierre na Ruhamyankiko Yvan.

Hakizimana ari kumwe na Brig Gen Deo Rusanganwa, Chairman wa APR FC

Hakizima yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, A.S Kigali ndetse n’ ikipe y’ igihugu mu byiciro by’abato ndetse n’ ikipe nkuru.

Iraguha Hadji ukina asatira izamu anyuze ku ruhande rw’iburyo nawe yerekanywe na APR FC nk’ umukinnyi mushya, mu buryo bwo kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe.

Iraguha ari kumwe na Brig Gen Deo Rusanganwa, Chairman wa APR FC

Iraguha ni umwe mu bakinnyi berekeje mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu avuye muri mukeba wayo Rayon Sports yari amazemo ibyaka ibiri, nyuma yo kuva muri Rutsiro FC.

Umukinnyi wasoje uyu muhango watangajwe bwa nyuma ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, ni Bugingo Hakim, ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, akaba yavuye muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Gasogi United.

Bugingo ari kumwe na Brig Gen Deo Rusanganwa, Chairman wa APR FC

Aba bakinnyi bose baje biyongera kuri Ronald Ssekiganda ukomoka muri Uganda nawe ukina hagati mu kibuga yugarira, na Fitina Omborenga bose bamaze kumvikana na APR FC, icyakora bo bakaba batari berekanwa ku mugaragaro.  

Muri uyu mwaka w’imikino ushize, APR FC yegukanye ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda, aho izahagararira igihugu mu mikino ya CAF Champions League izatangira muri Nzeri 2025.