Kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024, Padiri Pierre Celestin Ngoboka uyobora umuryango w’Abasaleziyani mu karere k’ibiyaga bigari ‘u Rwanda, Uburundi na Uganda’ yakiriye amasezerano y’abalayiki biyemeje kwinjira muri uyu muryango.

Umuhango wo kwakira aya masezerano wabereye i Ruli ahazwi nko kuri Don Bosco, muri Diyosezi ya Kabgayi, wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyari cyitabiriwe n’abanyamuryango b’Abasaleziyani bari baturutse mu bice binyuranye birimo Kigali, Butare na Muhanga. Ni Misa kandi yaririmbwe n’abafaratiri bo muri uyu muryango.

Amasezerano yakozwe mu mashami abiri y’Umuryango w’Abasaleziyani, mu gice cy’abalayiki.

Abalayiki bane nibo bakoze amasezerano ya mbere mu ishami ry’Inkoramutima za Bikiramariya Utabara Abakristu mu gihe abasaga 30 bavuguruye amasezerano muri iki cyiciro.

Mu ishami ry’Abasaleziyani b’Abafatanyabutumwa, abalayiki 6 bakoze amasezerano ya mbere mu gihe 11 bavuguruye amasezerano.

Mu kiganiro na ICK News, Padiri Ngoboka yasabye abasezeranye kugendera mu murongo w’ubutumwa bwa Yohani Bosiko washinze umuryango w’Abasaleziyani.

Padiri Ngoboka Pierre Celestin

Nk’uko intego y’ibanze y’Umuryango w’Abasaleziyani ari ukurera urubyiruko mu mutwe n’umutima, Padiri Ngoboka yibukije abasezeranye n’abavuguruye amasezerano ko bakwiriye kugendera muri uwo murongo kugira ngo habeho imiryango yifitemo ubutagatifu.

Ati “Aba baje ngo dufatanye kurera urubyiruko, dukore imiryango yifitemo ubutagatifu n’indangagaciro za muntu zifatika. Don Bosco ashinga iyi miryango, yashakaga ko imiryango urubyiruko rwe ruvamo iba imiryango mitagatifu, iba imiryango irimo Ivanjili, imiryango irimo indangagaciro z’Ivanjili.”

Umuryango w’Abasaleziyani ni Umuryango ugizwe n’igice cy’Abihayimana, harimo abapadiri, abafurere n’ababikira, ndetse n’igice cy’Umuryango mugari w’abasaleziyani b’abalayiki ugizwe n’amashami agera kuri 32.

Abasaleziyani b’abafatanyabutumwa n’Inkoramutima za Bikira Mariya utabara Abakristu ni amwe muri ayo mashami.

Kugira ngo umulayiki yemererwe kwinjira mu ishami ry’Abasaleziyani b’Abafatanyabutumwa, yiga imyaka ibiri, mu gihe Inkoramutima za Bikiramariya utabara abakristu biga umwaka umwe.

Umuryango w’Abasaleziyani washinzwe mu myaka y’1849-1850. Mu Rwanda uyu muryango wahageze mu 1954, urugo rwa Mbere ni Iseminari yo ku Rwesero yitiriwe Mutagatifu Dominiko Saviyo, wagizwe umutagatifu n’uburyo bwo kurera bwa Don Bosco.

Nyuma yo kwiga imyaka ibiri, Abalayiki batandatu nibo bakoze amasezerano ya mbere mu Basaleziyani b’abafatanyabutumwa
Nyuma yo gukora amasezerano bahawe ibimenyetso Bitagatifu biranga Abasaleziyani
Nyuma y’amasezerano ku Basaleziyani b’Abafatanyabutumwa, habayeho gusinya kuri aya masezerano
Abasaleziyani n’Abafatanyabutumwa 11 nibo bavuguruye amasezerano
Nyuma yo kwiga umwaka umwe, Abalayiki bane bakoze amasezerano mu Inkoramutima za Bikira Mariya utabara Abakristu
Abalayiki basaga 30 bavuguruye amasezerano mu Inkoramutima za Bikira Mariya utabara Abakristu