Abagana ndetse n’abivuriza mu bitaro bikuru by’Akarere ka Nyanza barasaba ko serivisi z’ubuvuzi bari guhabwa n’abaganga baturutse mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Butare (CHUB) zaba izi gihe kirekire.

Izi servisi z’ubuvuzi mu bitaro bya Nyanza ziri gutangwa kuva tariki 19 Mata 2024, mu rwego rwo korohereza abarwayi bo mu karere ka Nyanza boherezwaga ku bitaro bikuru bya Kaminuza.

Izi serivisi ziganjemo gupima Sida, gupima Maralia, gupima indwara zidakira, indwara zirimo iz’amagufwa, izifata ubuhumumekero, igifu, iz’uruhu, izifata amatwi, amenyo n’izindi.

Bamwe mu baturage bari kwitabwaho n’aba baforomo ndetse n’abaganga babwiye ICK News ko icyifuzo cyabo ari uko izi servisi zajya zitangwa kenshi mu rwego rwo kugabanya ingendo bakoraga bajya kuzishakira kubitaro bya CHUB kuko rimwe na rimwe hari abasubira mu rugo batavuwe nk’uko Batamuriza Amina abigarukaho.

Yagize ati “Nyinshi muri izi ndwara usanga hano batazipima, ku buryo bisaba ko baduha taransiferi yo kujya i Huye ku bitaro. Hari igihe tugerayo tugasanga hariyo abantu benshi bityo tugataha tutavuwe.”

Ntakirutimana Eugenie nawe Kandi ahamya ko indwara yivuza akenshi atajya abona abaganga bamuvura, bityo bigatuma ategereza.

Ati “Guhora dukora ingendo tujya kwivuza Kandi turwaye nabyo bishobora kudutera izi ndwara, ni yo mpamvu ngewe nifuza ko baduha aba baganga bakaguma hano natwe baka tworohereza.”

Yongeye ho ko kujya i Butare bihenze kandi guhabwa serivise nabyo utapfa kubyizera kuko bisaba umwanya ugahije.  

Ati “Narwaye akaguru kakajya kandya hagati mu ngingo, njya ku kigo nderabuzima bahita banyohereza ku bitaro bikuru by’Akarere ka Nyanza bancisha mu cyuma, barambwira ngo turabona igufwa ryawe rifite ikibazo. Icyo gihe bahise banyohereza i Butare kwa muganga wa magufa, njyayo bancisha mu cyuma cyaho gusa sinavuwe kubera abantu benshi. Icyo gihe nakoresheje ibihumbi biri hejuru ya 17000 Frw.”

Dr, Uwamahoro Gerard uhagarariye abandi baganga bavurira mu bitaro bikuru by’akarere ka Nyanza, avuga ko nk’ubuyobozi bw’ibi bitaro bagiye gushaka uko baganira n’inzego zibishinzwe kugira ngo icy’ifuzo cy’aba barwayi basaba kwegerezwa mu buryo buhoraho servisi z’ubuvuzi basanzwe boherezwa kujya kuzishakira ku bitaro bya Kaminuza CHUB gishakirwe umuti nubura bajye babona izo serivisi kenshi.

Ati “Baje hano ngo bavune amaguru abarwayi kugira ngo begere abaturage. ubundi izi serivisi zajyaga ziba gake gashoboka, bishobora kuba nka rimwe mu myaka 3 ariko hamwe n’ubusabe bw’abaturage cyane ko i Butare ari na kure,  natwe turabona ko izi serivisi zaba kenshi gashoboka ndetse bibaye ngombwa na buri mezi 3 cyangwa buri kwezi , tuzabiganiraho n’ababishinzwe ku nzego zinyuranye.”

Nisingizwe Denyse umukozi wa CHUB uhagarariye iki gikorwa avuga ko icyifuzo cy’abarwayi bajyaga boherezwa gushakira servise z’ubuvuzi bw’indwara bafite kuri CHUB, kigomba kwitabwaho.

Ati “Biragaragara ko izi serivisi zikeneye kwegerezwa abaturage, kuko iyo uje ugana abantu mu cyumweru kimwe ukabona abantu nkabo tumaze kubona biraduha isura cyangwa ishusho y’uko ibijyanye n’ubuvuzi bihagaze. Tuzavugana n’ubuyobozi bwadutumye, tuzakora ubuvugizi kugira ngo bazabirebeho nibura tujye tuza kenshi.”

Biteganyijwe ko aba bakozi ba CHUB bazamara ibyumweru bibiri muri ibi bitaro by’Akarere ka Nyanza.