Ku wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, abanyeshuri 31 biga itangazamakuru mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na East Africa University Rwanda basoje amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo gukora inkuru zicukumbuye.
Aya mahugurwa y’iminsi ine yabereye i Muhanga, yateguwe n’Ikigo cyo muri Suwede cya ‘Fojo Media Institute’ binyuze mu mushinga ‘Rwanda Media Programme’, akaba yari agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri biga itangazamakuru mu Rwanda ku bijyanye no gukora inkuru zicukumbuye.
Yayobowe n’umunya-Canada Steve Buist, ufite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho, yakuye muri University of South Africa.

Steve Buist arimo arahugura abanyeshuri ku gukora inkuru zicukumbuye
Uyu mugabo wakoze itangazamakuru imyaka isaga 40, yabwiye abanyeshuri ko bafite inshingano zo gutara amakuru yizewe bityo akagirira akamaru abaturage.
Yagize ati: “Abantu benshi basigaye babona amakuru y’ibinyoma kandi bakayizera. Dufite inshingano zo kwigisha abaturage kugira ngo babashe gufata imyanzuro ishingiye ku makuru yizewe ku buzima bwabo.”
Ashingiye ku bunararibonye bwe bw’imyaka irenga 40, Buist yavuze ko itangazamakuru rishingiye ku bushakashatsi ari itangazamakuru risanzwe, bityo abanyamakuru bakaba badakwiye gutinya gukora izo nkuru.
Ati: “Ni interuro [inkuru icukumbuye] iisa n’ikomeye, ariko mu by’ukuri, ibyo ukora mu itangazamakuru rishingiye ku bushakashatsi ni bimwe n’iby’itangazamakuru risanzwe. Intambwe ya mbere ni ukuryemera no kurigira iryawe.”
Yanasobanuye ko itangazamakuru rishingiye ku bushakashatsi ritagomba gufatwa nk’irireba gusa ruswa.
Ati: “Muri Afurika, iyo abantu bumvise ‘itangazamakuru ricukumbura, bahita batekereza kuri ruswa gusa. Nyamara hari ibikorwa byinshi by’ubushakashatsi bw’itangazamakuru bidafite aho bihuriye na ruswa.
Yakomeje kandi avuga ko amahugurwa bahawe ari intangiriro izabafasha guteza imbere urwego rw’itangazamakuru ricukumbura mu Rwanda, abasaba gushyira mu bikorwa ibyo bayigiyemo.
Yagize ati: “Nimujya hanze mugashyira mu bikorwa bimwe muri ibi mwize, haba ari ukwandikira inkuru mu kinyamakuru cyangwa ku rubuga rwa interineti, kuyitangaza kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo, byazanshimisha cyane.”
Niyonagize Fulgence ushinzwe itangazamakuru muri Rwnda Media Porogramme yasobanuye ko itangazamakuru ricukumbura Mu Rwanda ritaragira imbaraga kuko benshi baritinya.
Ati: “Itangazamakuru ricukumbura risa nk’aho ntaryo Mu Rwanda n’ubwo hari bamwe bagerageza kurikora gusa ntabwo ari benshi kuko abantu benshi batinya gucukumbura kubera uburemere bw’izo nkuru, ntabwo abantu bazitinyuka kuko bumva zabashyira mu kaga.”
Yakomeje agira ati: “Niyo mpamvu tuza guhugura abanyeshuri bakiri kwiga kugira ngo batangire gutinyuka hakiri kare gukora izi nkuru.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri basoje amahugurwa, bavuze ko bungutse ubumenyi bwinshi.

Abanyeshuri 15 ba ICK na 16 ba EAUR nibo bahuguwe ku gukora inkuru zicukumbuye
Ishimwe Diane wiga mu mwaka wa kabiri w’itangazamakuru muri ICK yagize ati: “Twahuguwe n’umuntu ubimazemo igihe kinini cyane, rero azi byinshi natwe twagize amahirwe yo kumenya byinshi muri byo kandi bizadufasha kugera kure muri uyu mwuga”
Yakomeje avuga ko hari byinshi yafataga nk’imbogamizi mu itangazamakuru ricukumbura gusa nyuma “yibyo twize tugiye kwitinyuka ducukumbure byinshi kandi dukore inkuru nyishi zicukumbuye kandi nziza.”
Naho Ahishakiye Richard wiga Itumanaho n’Itangazamakuru muri EAUR, we yagize “Twebwe abanyeshuri dutinya gukora inkuru zicikumbuye kuko tuba ntabantu benshi tuziranye baduha amakuru kandi dutinya kugorwa nazo [Inkuru zicukumbuye] kuko bisaba kuzitondera, gusa ubu twamenye uburyo tugiye guhangana nabyo kandi tugatanga umusaruro.”
Yongeyeho ati: “Nk’abantu twagize amahirwe yo guhugurwa kandi tukamenya byinshi, tuzasangiza bagenzi bacu ubumenyi dukuye hano.”
Ni mu gihe Ngendahimana Daniel wiga muri ICK avuga ko imyumvire yari afite y’uko inkuru zicukumbuye zidakorwa ntaburi wese , ahubwo amenya ko ijyambere ari ukuba uzi gushaka ibimenyetso.

Ngendahimana Daniel, Umunyeshuri muri ICK
Ati: “yagize ati: “Nkuye muri aya mahugurwa ko iyo ukoze inkuru icukumbuye ufitiye ibimenyetso kandi irimo ukuri kuzuye ntakabuza iyo nkuru iba ari nziza.”
Yakomeje ashimira Fojo yateguye aya mahugurwa, ashimangira ko azabagirira akamaro mu iterambere ry’umwaga wabo.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri 31, yatangiye ku wa 19 Mutara 2026, asazwa nyuma y’iminsi ine ku wa 22 Mutarama 2026.


Umwanditsi: Munezero Nicole
