Bamwe mu bahinzi b’ibijumba bo mu Murenge wa Nyankenke ho mu Karere ka Gicumbi na Kisaro muri Rulindo, batewe impungenge n’uburwayi bwadukiriye ibijumba, ku buryo bahamya ko ntacyo bazaramura mu musaruro bari biteze.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi nkuru, Umunyamakuru wa ICK News yavuganye na bamwe muri abo bahinzi batangaza ko kugeza n’ubu batazi ikibazo ibijumba byagize.
Uwitwa Ndagijimana Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Kisaro, mu Karere ka Rulindo avuga ko bataramenya icyateye iyo ndwara.
Ati “Ni ikibazo tutamenya neza ikibitera. Utu dukoko duhera hasi tukarya imizi ku buryo ubona hejuru ku migozi ntakibazo, hanyuma uko iminsi igenda ishira nibwo ubona ko ibijumba byashize.”
Amakuru ICK News ifite ni uko iki kibazo bagihuje n’abo mu Murenge wa Nyankenke ho muri Gicumbi bityo bakaba basaba ubuyobozi kugira icyo bubafasha mu guhangana n’ibyo byonnyi kugira ngo bazagire icyo baramura mu musaruro bari biteze.
Bati “Twebwe uburyo twagerageje bwose bwananiwe kugira icyo butanga.”
Dr. Hategekimana Athanase, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibihingwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) avuga ko iki kibazo batari bakizi, bityo ko bagiye kugikurikirana bakagishakira igisubizo.
Aha niho yehereye atanga inama kuri aba bahinzi, aho yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe kuko hari inzego nyinshi zabafasha gukwirakwiza amakuru kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakiri kare.
Ati “Inzego zirubakitse, haba abajyanama b’ubuhinzi, ba goronome n’abandi. Ntunguwe no kumva kimaze igihe, gusa ngiye kubikurikirana tumenye gitera ubundi bafashwe.”
Dr. Hategekimana yasabye abahinzi kuba bagerageza gutera imiti bagura mu maguriro y’ubuhinzi mu gihe umuti utaraboneka.
Ati “Abahinzi baba bagerageza gutera imiti bagura mu maguriro y’ubuhinzi n’ubworozi, ariko rwose turaje tumenye impamvu ariyo tuvura.”
Igihingwa cy’ibijumba ni ingenzi cyane mu mibereho ya benshi kuko Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bwerekana ko ibijumba bya kijyambere bifite ibara risa na ‘orange’ imbere byifitemo Vitamin A muri byo ndetse ko bishobora kwifashishwa mu gukora bimwe mu bicuruzwa bikorwa hifashishijwe ibikomoka ku ngano nk’umugati cyangwa irindazi.
