Abageze mu zabukuru barasaba kongererwa pansiyo

Abasheshe akanguhe barasaba inzego zibishinzwe ko zatekereza ku cyifuzo cyabo cyo kuba hazamurwa amafaranga y’ubwiteganyirize azwi nka ‘Pansiyo’ akajyanishwa n’uko ibihe ku masoko bihagaze.

Iki cyifuzo cyatangiwe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu.

Ni ibirori byabereye mu Murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2024. Insanganyamatsiko yagiraga iti “Amasaziro meza, Ishema ry’abageze mu zabukuru.”

Uwimana Dorcy, Uhagarariye abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu avuga ko abageze mu zabukuru bakwiye kwitabwaho kuko ari bo musingi w’iterambere rya none.

Ati “Abageze mu zabukuru bakwiye kwitabwaho cyane kuko nibo babyeyi b’urwanda rwa none ndetse bakaba ingobyi y’abahetse. Nibo abariho none bakesha uburere n’uburezi, nibo musingi w’iterambere twimirije imbere twese, bakwiye rero icyubahiro kibakwiye.”

Uwimana akomeza avuga ko abageze mu zabukuru batewe agahinda n’amafaranga ya pansiyo atakijyanye n’igihe ugereranyije n’aho ubuzima bw’iyi minsi bugeze.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madamu Kayisire Solange wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yemera ko koko abageze mu zabukuru bakwiye kugira amasaziro meza bityo ko ikibazo cy’amafaranga ya pansiyo akiri hasi kigiye gukorerwa ubuvugizi.

Ati “Ni abantu bagize akamaro kandi bakigafite. Abari muri pansiyo rero, barakoze, babyiruye abana bafite inshingano zo kubashyigikira gusa natwe ikibazo cy’ubuke bwa pansiyo tugiye gukomeza kubikurikirana, dukora ubuvugizi.”

Minisitiri Kayisire akomeza avuga ko umusanzu w’abageze mu zabukuru ugikenewe. Ati “Dukeneye ko bakomeza mu ntege nke zabo ariko mu bwenge bwinshi  n’ubushishozi, mu nama nziza, kutureberera, kwigisha abakibyiruka, gutanga urugero rwiza, gucyebura no kubaka umuryango nyarwanda.”  

Umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru wizihirijwe mu Murenge wa Rutare waranzwe n’ibikorwa byo kuremera abageze mu zabukuru, aho ku ikubitiro hatanzwe inyana 5 zihaka, amatungo magufi ndetse n’ibiribwa.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru washyizweho n’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 14 Ukuboza 1990 nyuma yo kubona ko hari impungenge z’uko abageze mu zabukuru batitabwaho nk’uko bikwiye n’uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe. Uyu munsi ariko watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga ku wa 1 Ukwakira 1991.