88.21% by’abakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza baratsinze

Kuri uyu wa Kane, ubwo hatangazwaga amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (S3), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ibyavuye mu bizamini bya Leta bw’umwaka w’amashuri 2025/26 bigaragaza ko abanyeshuri batsinze neza.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 277,593, naho mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abakoze ibi bizamini ni 149,550

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri 88.21% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ikavuga ko bakoze neza ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/25 aho bari 75.6%. Muri uyu mwaka abakobwa batsinze ku kigero cya 87.1% mu gihe abahungu batsinze kuri 89.59% mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, cyagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze neza amasomo arimo Imibare na Siyanse mugihe mu Cyongereza n’Ikinyarwanda imitsindire yagabanutseho gato ugereranyije n’umwaka ushize.

Rwego Mutijima Bruno Rick niwe wahize abandi mu mashuri abanza akaba yigaga muri Ecole Internationale la Racine iherereye mu Karere ka Bugesera.

Rwego Mutijima Bruno Rick wahize abandi mu mashuri abanza, yahembwe

Uyu mwaka ababaye abakabiri ni barindwi kuko bose banganyije amanota aribo: Ntwari Ngabo Pacifique wigaga muri Wisidom Center, Ineza Singizwa Musengimana Ann wigaga muri Ecole Internationale la Racine, Byoseniyo Aime Albine wigaga Kigali Hervest School, Irumva Bigwi Hugo wa APACOPE, Ingabire Jessica wigaga kuri Ecole Saint André Gitarama, Shingiro Yvan Muhimba wigaga kuri Ecole Saint André Gitarama, na Cyusa Mugisha Yvan wigaga kuri Ecole Les Rossignol.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hiyandikishije abanyeshuri 149,550, Mugihe abakoze ari 149,015. Muraba 85.70% nibo batsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Abakobwa 82.63% nibo batsinze naho abahungu bangana na 89.8% aba aribo batsinda.

Uwamariya Leontine yahize abandi muri icyo cyiciro, icyakora yanganyije amanota na Musonga Isimbi Ora wigaga kuri Fawe Girls school, mu gihe uwa kabiri yabaye Ganza Joel wigaga kuri St Ignatius High School. Uwitonze Keffa Militon wigaga kuri College St. Andre, Nyarugenge, yabaye uwa gatatu, naho uwa kane aba Kwizera Mukwiye Richard wigaga kuri Ecole de Science Byimana, wanganyije na Uwase Divine nawe wigaga kuri Ecole de Science Byimana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere yashimye umusaruro abanyeshuri bagezeho, ashimangira ko ibyagezweho bigomba kuba intangiriro yo gukomeza gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Nagiraga ngo mfate akanya mbashimire ko mwakoze neza kandi mukomerezeho, mukomezanye ikinyabupfura, kwiyemeza, ubunyangamugayo no kuba bandebereho”

Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi

Yagaragaje ko ishusho rusange y’ibyavuye mu bizamini ishimishije, haba ku manota rusange ndetse no ku banyeshuri bitwaye neza kurusha abandi.

Minisiteri y’Uburezi isanzwe ishimangira ko kuzamura ireme ry’uburezi bisaba ubufatanye bw’abagira uruhare mu myigire y’umwana, kuva ku ishuri kugeza mu rugo. Ibi kandi bijyanye n’intego y’u Rwanda yo kugira uburezi butanga ubumenyi n’ubushobozi bikenewe mu iterambere ry’igihugu.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byakozwe kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Nyakanga 2026, naho ibisoza Ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bikorwa kuva ku wa 15 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2026.

Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza