Musenyeri Hodari yasabye abiga muri EP St. Stanislas bahawe Amasakramentu yibanze gukunda Yezu nk’uko nawe abakunda

Musenyeri Hodari Jean de Dieu, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye abana 60 bahawe amasakaramentu y’ibanze muri Ecole Primaire Saint Stanislas Ruyenzi kwakirana umutima wuzuye ukwemera impano ya Yezu Kristu bahawe no gukomeza kubana na we mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yabivugiye mu gitambo cya Misa yabimburiye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, umurinzi w’iri shuri, yaturiye muri kiliziya ya Paruwasi ya Ruyenzi ari nayo yatangiwemo aya masakramentu, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026.

Ubutumwa bwe Musenyeri Hodali Jean de Dieu bwari bugenewe cyane cyane abana bahawe Ukaristiya ya mbere, aho yabasobanuriye ko Yezu adahabwa abakristu nk’igitekerezo cyangwa nk’inkuru bumva gusa, ahubwo ko aza koko akabana na bo.

“Ntabwo azaba ahari gusa, ahubwo azaba ahari ngo adutunge. Azaba ahari ngo tugumane, ntabwo azaba ahari ngo yigendere. Azaba ahari ngo abane natwe,”

Musenyeri Hodari yasobanuye ko amasakaramentu ari ibimenyetso bifatika Kristu yasigiye Kiliziya kugira ngo abakristu bashobore kumwegera no kumubona mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Musenyeri Hodari Jean de Dieu, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi

Yongeyeho ko n’ubwo abana bahawe Ukaristiya bashobora kuba badasobanukiwe neza ubusobanuro bwose bw’Ísakramentu bahawe bitewe n’ubuto bwabo, avuga ko ari intambwe ikomeye izakomeza kubafasha gukura mu rukundo rwa Kristu.

Yifashishije ubuhamya bw’ubuzima bwe bwite, yavuze ko na we yahawe Ukaristiya akiri umwana muto ariko ko uko yagiye akura ari ko yagiye arushaho gusobanukirwa agaciro kayo.

Ati “Hari ibyo mutumva uyu munsi, ariko muzabyumva umunsi umwe mu buryo burenze uko mubyumva ubu. Muzamenya ko koko mwahawe Yezu.”

Igisonga cy’Umepiskopi wa Kabgayi cyasabye aba bana gukomeza gusenga, kubaha inyigisho bahabwa n’ababyeyi, abarimu n’abarezi ndetse no kurangwa n’imyitwarire myiza iranga abakristu.

Musenyeri Hodari yavuze ko urukundo rwa Kristu rugomba kugaragarira mu bikorwa byiza bya buri munsi birimo kubaha bagenzi babo, kwirinda amakimbirane no gukora neza inshingano zabo z’ishuri n’iz’imiryango yabo. Ati “Yezu muhabwa arabakunda kandi arashaka yuko mumukunda.”

Yagarutse kandi ku rugero rw’abatagatifu banyuranye, by’umwihariko Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, wavuze ko umunsi yahereweho Ukaristiya ya mbere ari umwe mu minsi y’ingenzi mu buzima bwe bw’ukwemera.

Yanasabye ababyeyi, abarimu n’abarezi bari muri ibyo birori gukomeza guherekeza abana mu rugendo rwabo rw’ukwemera kugira ngo imbuto z’amasakaramentu bahawe zikomeze gukura no kwera imbuto nziza.

Abana 60 bahawe amasakaramentu y’ibanze muri uyu munsi mukuru wa EP Saint Stanislas Ruyenzi, Musenyeri Hodali yabibukije ko impano ikomeye bahawe ari Yezu ubwe, abasaba gukomeza kumwakirana urukundo no kumubera indahemuka mu mibereho yabo yose.

Ishuri rya Ecole Saint Stansilas, ni ishuri ryigenga rya Kiliziya Gatolika riri muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda , Akagari ka Ruyenzi , umudugudu wa Rubumba.

Ryashinzwe mu mwaka wa 2020, kandi ubu rikaba rifite abana 712 biga mucyiciro cy’nshuke, n’icy’amashuri abanza.