Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye abanyeshuri bo ku Ishuri rya ECOSE Musambira gukomera ku kwemera, kurangwa n’ubwitange no kubaho mu kuri, bakurikiza urugero rwa Mutagatifu Kizito, umurinzi w’iri shuri.
Yabivugiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Kizito, byabereye ku cyicaro cy’iri shuri kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Kamena 2026.
Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, afatanyije n’Abapadiri batandukanye bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi. Byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta barimo Uhagarariye Uburezi mu Karere ka Kamonyi, abahagarariye inzego z’umutekano, abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’inshuti z’ishuri.

Ababyeyi barera muri ECOSE Musambira bitabiriye ibirori by’Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Kizito
Mu butumwa yatanze, Musenyeri Ntivuguruzwa yibukije abanyeshuri ko urugero rwa Mutagatifu Kizito rugaragaza ko ubutagatifu budashingira ku myaka umuntu afite, ahubwo ko bushingira ku rukundo afitiye Imana no ku budahemuka ayigaragariza mu mibereho ye ya buri munsi.
Yagize ati“Nubwo Kizito yari umwana muto, yagize ubutwari bwo gukunda Yezu Kristu kugeza ku ndunduro. Yanze kugendera mu kinyoma, atwereka ko n’urubyiruko rushobora kugera ku butagatifu.”
Yakomeje asaba abanyeshuri gukomera ku kwemera kwabo no kubaka umubano wa hafi na Yezu Kristu binyuze mu isengesho, gusoma Ijambo ry’Imana no kwitabira amasakaramentu.
Yabibukije ko ukwemera kudakwiye kuba umurage umuntu yakiriye gusa, ahubwo ko kugomba kugaragarira mu buzima bwa buri munsi.
Ati“Kwemera si umurage gusa duhabwa n’ababyeyi cyangwa ishuri. Ukwemera ni ubucuti bwihariye tugirana na Yezu Kristu. Nimukunde isengesho, nimukunde gusoma Ijambo ry’Imana kandi nimwitabire amasakaramentu.”
Umushumba wa Kabgayi yanabibukije ko muri iki gihe urubyiruko ruhura n’ibishuko byinshi bishobora kurutandukanya n’Imana. Yabasabye gukomeza kuba inshuti za Yezu Kristu no kudatinya kugaragaza indangagaciro za gikirisitu aho bari hose.
Yabashishikarije gukurikiza urugero rwa Mutagatifu Kizito, bakarangwa n’ukwemera gukomeye, ubwitange no gukunda ukuri kugira ngo bazabe urubyiruko rugirira akamaro Kiliziya, Igihugu ndetse n’imiryango yabo.
Yagize ati “Intsinzi nyakuri yubakwa n’umuhate, kwihangana no gukora ibikwiye kabone n’iyo byaba bitoroshye.”
Ishuri rya ECOSE Musambira riherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Karengera. Ryashinzwe mu mwaka wa 1989 n’ababyeyi, nyuma mu mwaka wa 2019 riza guhabwa Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo ibe ari yo iricunga kandi iriyobore ifatanyije n’iryo shyirahamwe ry’ababyeyi barishinze.
Kugeza ubu, iri shuri rifite abanyeshuri barenga 1,100 biga mu cyiciro rusange ndetse no mu mashami atandukanye arimo MCE, MEG, HEG, HGL, MEGP na HGLP



