Abahinzi bibumbiye muri Koperative COPARWAMU ihinga ibigori mu gishanga cya Rwansamira, giherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, barataka ikibazo cy’ubwanikiro budahagije kandi bushaje, bavuga ko bubashyira mu kaga ko guhomba umusaruro.
Aba bahinzi bavuga ko ubwanikiro bakoresha butajyanye n’ingano y’umusaruro bejeje, kandi bukaba bushaje ku buryo amazi y’imvura abwinjiramo, bigashyira umusaruro wabo mu byago byo kwangirika.

Usibye kuba buto, abahinzi banavugako umwanikiro bushaje
Ndahimana Emmanuel, umwe mu banyamuryango ba koperative, agaragaza impungenge z’ibihe by’imvura, avuga ko bishobora kubahombya.
Yagize ati: “Dufite impungenge z’uko imvura igwa, maze umusaruro wacu ukangirika kubera kunyagirwa, kuko ubu bwanikiro burashaje kandi amazi y’imvura yinjiramo.”
Uretse ikibazo cy’umusaruro wangirika, abahinzi bavuga ko banahangayikishijwe n’umutekano wabo. Kampire Esperance asobanura ko ubwanikiro bushaje ku buryo bushobora no kubagwira igihe icyo ari cyo cyose.
Ati: “Kubera ubu bwanikiro bushaje dukoresha, duhora twikanga ko bwatugwira igihe turi gukurikirana umusaruro.”
Hagabimana Gaspard na we yemeza ko ubwanikiro ari buto cyane ugereranyije n’umusaruro babona, bigatuma hari igice cyawo cyangirika kubera kubura aho bawunika.
Yagize ati: “Hari ubwo umusaruro wangirika kubera kubura aho tawanika, kuko ubwanikiro ari buto kandi butajyanye n’ingano y’umusaruro tubona.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko igisubuzo cy’iri muri aba bahinzi. Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, yatangaje ko abahinzi na koperative yabo ari bo bakwiye kwishakamo ubushobozi bwo kubaka no gusana ubwanikiro, kuko ari umutungo wabo.
Yagize ati: “Abahinzi na koperative ubwabo ni bo bagomba kwishakamo ubushobozi bakubaka ubwanikiro bwangiritse, kuko koperative ari iyabo kandi umusaruro bakuramo ari bo bawugurisha.”
Abanyamuryango ba COPARWAMU bakomeje gusaba ko ubwanikiro bwabo bwagurwa kandi bugasanwa, kugira ngo barusheho kunoza imicungire y’umusaruro w’ibigori no kwirinda ibihombo biboneka nyuma y’isarura.

