Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026, yatangaje ku mugaragaro itangira ry’ishuri ry’umuziki rya Diyosezi ya Kabgayi.
Uyu muhango wabereye kuri Hoteli Saint André i Kabgayi witabirwa na Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, abasaseridoti, ababyeyi bazanye abana babo kwiga ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye.
Mu mu butumwa bwe, Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko gutangiza iri shuri ari intambwe ikomeye mu mateka ya Diyosezi, kandi ko bigaragaza icyerekezo cya Kiliziya mu guteza imbere umuziki, by’umwihariko umuziki nyobokamana.

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi
Yagize ati: “Uyu ni umunsi udasanzwe mu mateka ya Diyosezi yacu. Ni umunsi w’ibyishimo n’ishimwe aho dutangiza ku mugaragaro ishuri ry’umuziki rya Diyosezi ya Kabgayi. Ni intambwe ikomeye igaragaza icyerekezo cya Kiliziya yacu mu guteza imbere umuziki, cyane cyane umuziki nyobokamana no kurushaho kunoza imihango ya Liturjiya.”
Yibukije ko Diyosezi ya Kabgayi kuva kera yabaye umusingi n’isoko y’umuziki nyobokamana, ashimangira ko umuziki atari ikintu cy’inyongera mu buzima bwa Kiliziya, ahubwo ari igice cy’ingenzi cy’isengesho no gusingiza Imana.
Ati: “Indirimbo zacu, injyana n’amajwi yacu bifasha abakirisitu kwinjira mu isengesho ryimbitse no kwegera Imana mu buryo burushijeho kuba bwiza.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yanagarutse ku murage w’umuziki Diyosezi yarazwe na Musenyeri wayo wa mbere, Yohani Yozefu Hilt, wari umuhanga mu muziki. Yavuze ko uwo mushumba atabaye umuyobozi wa Kiliziya gusa, ahubwo yanabaye umurezi mu by’ubuhanzi, cyane cyane mu muziki, kuko yari azi imbaraga zawo mu guhindura imitima no guhuza abantu.
Yagize ati: “Yari azi neza ko umuziki ufite imbaraga zo guhindura imitima, guhuza abantu no kubafasha guhura n’Imana. Biradushimisha kwibuka ayo mateka.”
Yakomeje asobanura ko umuziki nyobokamana atari amajwi gusa, ahubwo ari ubuzima bushingiye ku kwemera, bityo ko ugomba gutegurwa neza kandi ujyanye n’icyubahiro cy’Imana.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yibukije ko Liturjiya yo ku isi ari ishusho ya Liturjiya yo mu Ijuru, aho Abamarayika n’Abatagatifu bahora basingiza Imana.
Ati: “Ibyanditswe bitagatifu bitwereka ko mu Ijuru hari umuziki uhoraho, aho Abamarayika n’Abatagatifu bahora baririmba bavuga bati: ‘Nyirubutagatifu, ni Nyagasani Imana, Umutegetsi w’Ingabo, nahabwe impundu mu Ijuru.’ Ibi bitwibutsa ko liturjiya dukora hano ku isi ari ishusho ya Liturjiya yo mu ijuru.”
Ku bijyanye n’ibizigishwa muri iri shuri, Musenyeri yavuze ko rizigisha kuririmba, gucuranga, gusoma no kwandika umuziki. Yashimangiye ko rizaba umusingi wo kunoza umuziki wa Liturjiya no gufasha abana n’urubyiruko kuvumbura no guteza imbere impano zabo.
Ati: “Turifuza amakorari aririmba neza kandi asobanukiwe n’ibyo aririmba, abacuranzi bafite ubuhanga bufasha abakirisitu gusenga neza, ndetse n’abayobozi b’amakorari bashoboye guhuza amajwi mu buryo bwiza. Iri shuri rizadufasha kubigeraho.”

Bamwe mu bana batangiranye n’iri shuri
Yasabye abana batangiranye n’iri shuri kubyaza umusaruro aya mahirwe bakazabera urugero rwiza abazabakurikira, anasaba abazabigiramo uruhare bose gukorana umutima umwe kugira ngo intego zaryo zigerweho.
Ababyeyi bishimiye iri shuri
Muhire Claude, umwe mu babyeyi bazanye abana babo, yavuze ko yatewe ishema no kubona iri shuri rifunguwe, kuko azi akamaro k’umuziki ku mwana ukiri muto.
Ati: “Nkiri muto nagize amahirwe yo kwiga umuziki, kandi ibyo wamfashije kugeza n’uyu munsi ni byinshi. Ndashishikariza ababyeyi bose kuzana abana babo muri iri shuri, kuko rizabafasha gukura neza no kuba abakirisitu bafite umusingi ukomeye.”
Yongeyeho ko umuziki ugira uruhare runini mu mikurire y’umwana, umufasha kwagura imitekerereze, kugaragaza amarangamutima no kuruhuka.
Ku rundi ruhande, Nyiransabimana Valentine wo muri Paruwasi ya Mutagatifu Andereya i Gitarama, yavuze ko kuririmba bimufasha kubona ibyishimo n’amahoro mu mutima, akaba ari yo mpamvu yazanye umwana we muri iri shuri.
Ati: “Nishimiye cyane iri shuri ry’umuziki, kuko rizafasha abana gukurira mu murongo mwiza w’umuziki Gatolika ufasha abantu gusenga neza.”
Iri shuri ry’umuziki ryatangijwe ku cyifuzo cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, rikaba ryatangiranye n’abana 106. Biteganyijwe ko rizafasha aba bana gukuza impano zabo no gukorera Imana binyuze mu muziki nyobokamana.


