Abivuza indwara z’impyiko bakoresha Mituweli bazajya bishyura 10% by’ikiguzi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko impinduka mu misanzu y’Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) zigamije kugabanya ikiguzi cyo kuvura indwara zikomeye, cyane cyane serivisi ya diyalize ku barwayi b’impyiko.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ikiganiro ku Nteko Ishinga Aamategeko ku wa 26 Werurwe 2026. Yavuze ko umurwayi w’impyiko usanzwe yishyura hafi miliyoni 9.4 Frw ku mwaka, ariko uwivuriza ku bwisungana mu kwivuza bwa Mituweli azajya yishyura 10% gusa, ni ukuvuga asaga ibihumbi 942 Frw.

Ibi bivuze ko umurwayi azajya azigama arenga miliyoni 8 Frw ku mwaka, bitewe n’inkunga itangwa n’iyi gahunda.

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko izamuka ry’umusanzu wa Mituweli ryatewe n’uko uruhare rw’abaturage mu kwivuza rwagabanutse, mu gihe ibiciro byo kwa muganga byo byiyongereye. Yavuze ko mu 2011 abaturage bitangiraga 67% by’amafaranga y’ubuvuzi, ariko ubu bikaba byari byaragabanutse kugera kuri 32%.

Dr Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’Intebe

Yagize ati: “Byabaye ngombwa kongera umusanzu kugira ngo gahunda ikomeze gukora neza no gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi ku giciro gito.”

Ku bijyanye n’abaturage bavuga ko batishoboye, Minisitiri w’Intebe yavuze ko inzego z’ibanze zahawe amabwiriza yo gusuzuma ubushobozi bwa buri muntu, kugira ngo hatagira uvutswa uburenganzira bwo kwivuza.

Izi mpinduka zije mu gihe indwara zitandura zirimo kwiyongera mu Rwanda, zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete na kanseri. Guverinoma ivuga ko kurya indyo itanoze no kudakora imyitozo ngororamubiri, biri mu byongera izo ndwara.

Leta kandi ivuga ko izakomeza guteza imbere urwego rw’ubuzima, hibandwa ku ikoranabuhanga, kongera abaganga b’inzobere no kwagura serivisi z’ubuvuzi kugira ngo zigere kuri bose.

Goverinoma ivuga ko izi mpinduka zitezweho kongera ubwisungane mu kwivuza no gufasha abaturage kubona ubuvuzi buhendutse, cyane cyane ku ndwara zikomeye zisaba amafaranga menshi.