Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe gushyira imbere umuco w’ibiganiro mu gukemura ibibazo byo mu ngo, no kwirinda amakimbirane ashobora gutuma imiryango isenyuka.
Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, mu isengesho rya Eid al-Fitr risoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan ku isi hose, aho abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda bashimangiye akamaro k’imibanire myiza mu ngo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), Sheikh Sibomana Salim, yasabye abashakanye kwirinda amakimbirane no gushyira imbere ibiganiro.
Yagize ati: “Abashakanye bakwiye kubana mu mahoro, kwihanganirana no kuzuzanya, birinda amakimbirane n’umwiryane, kuko kutabana neza bigira ingaruka zirambye ku muryango.”
Yakomeje ashimangira ko ibiganiro mu muryango ari ingenzi mu kurinda ko abana bakura nabi, asaba ko ibibazo bikemurwa hakiri kare hifashishijwe inzego z’idini.
Ati: “Imiryango irasabwa kwimakaza ibiganiro bigamije ubumwe n’ubwuzuzanye, kandi ibibazo bikabonerwa ibisubizo hakiri kare, kuko gutandukana bigira ingaruka mbi ku bana no ku gihugu muri rusange.”
Ku ruhande rwe, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yasabye abayisilamu gukomeza ibikorwa byiza na nyuma ya Ramadhan.
Yagize ati: “Gusoza Ramadhan si uguhagarika ibikorwa byiza. Tugomba gukomeza gusenga, gufasha abatishoboye no gukora ibyiza buri gihe. N’iyo byaba bike, bikwiye gukorwa mu buryo buhoraho.”
Yakomeje ashimangira ko ibikorwa byiza bifite agaciro iyo bikozwe ubudahwema, aho kuba iby’igihe gito.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wasabye kandi abayoboke b’idini ya Isilamu gukomeza kubanira neza abo badahuje ukwemera, bagamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Ibi bibaye mu gihe abayisilamu mu Rwanda n’ahandi ku isi basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, bagasabwa gukomeza indangagaciro zaranze iki gihe zirimo kwicisha bugufi, gufashanya no kubana mu mahoro.


