Impuguke zirasaba za kaminuza gutegura abanyeshuri bashobora gukemura ibibazo bya Afrika

Inzobere zirahamagarira za kaminuza zo muri Afurika gutegura abanyeshuri kugira ngo basobanukirwe neza n’imiterere ya politiki, imiyoborere n’iterambere ry’umugabane, zishimangira ko ibibazo bya Afurika bishobora gukemurwa mu buryo burambye n’Abanyafurika ubwabo.

Ibi byagarutsweho ku Cyumweru, tariki ya 14 Ukwakira, mu mahugurwa ku buyobozi bwa Pan-African, yateguwe n’Ihuriro Pan-African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) hamwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), yahurije hamwe abanyeshuri ba kaminuza bagera ku 100 baturutse mu bigo bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu.

Ismael Buchanan, umwarimu wa siyansi ya politiki n’umubano mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko za kaminuza zigomba kurenga ku nyigisho zishingiye ku bumenyi bwo mu magambo gusa, zigaha abanyeshuri ubumenyi ngiro bugaragaza kandi busa n’imiterere itandukanye ya Afurika.

Yagize ati: “Ntitwaje hano kubigisha mu buryo bw’inyigisho gusa. Turi hano kubasangiza ubunararibonye no kubasaba ibitekerezo byanyu.”

Buchanan yakomeje avuga ko imwe mu ngingo nyamukuru zigize ayo mahugurwa yibanda kuri politiki, imiyoborere n’ihuriro ry’ibihugu byo mu karere, hagamijwe ko abanyeshuri barangiza kwiga basobanukiwe neza n’imiterere y’aho bakomoka ndetse n’imiterere y’umugabane wa Afurika muri rusange.

Ati: “Ntushobora kuvuga kuri Afurika udatangiriye ahantu runaka. Dukoresha u Rwanda nk’aho dutangirira, ariko intego ni ugufasha abanyeshuri gutekereza bakava ku rwego rw’aho batuye bakagera ku rwego rw’akarere no ku mugabane wose.”

Buchanan yashishikarije abanyeshuri gusuzuma mu buryo bwimbitse ingingo n’imyumvire irimo demokarasi, imiyoborere n’ingengabitekerezo ya politiki mu rwego rwa Afurika, agaragaza ko uburyo bwo kuyobora n’imigenzereze ya politiki bitandukanye bitewe n’igihugu ku kindi kuri uyu mugabane.

Yagize ati: “Uburyo u Rwanda ruyobowe bushobora gutandukana n’ubwa Cameroun cyangwa Maroc, kandi iryo tandukaniro si intege nke. Abanyeshuri bagomba gusobanukirwa impamvu sisiteme zimiyoborere zitandukanye n’uko zikora mu muryango runaka.”

Ibiganiro byibanze kandi ku ihuriro ry’ibihugu byo mu karere no ku mitekerereze ya Pan-Africanism, hifashishijwe ingero nk’izo mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’andi matsinda y’ibihugu byiyemeje gukorera hamwe.

Eugene Mazimpaka, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya ‘immunology’, yavuze ko iki gikorwa kigamije guzana impinduka mu mitekerereze y’urubyiruko rw’Abanyafurika binyuze mu burezi.

Ati: “Ubwigenge bwa mbere dushaka ni ubw’ubwenge n’imitekerereze. Abanyafurika bagomba kumenya abo ari bo, aho bavuye n’aho berekeza niba bashaka gukemura ibibazo byabo ubwabo.”

Yavuze ko iyi gahunda ishyira imbere guhugura abarimu, na bo bakazageza ku banyeshuri indangagaciro za Pan-Africanism n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo kuva bakiri bato.

Yongeyeho ati: “Iyo tuvuga ku burezi, ntituba tuvuga gusa ku masomo ya siyansi cyangwa ikoranabuhanga. Tuba tuvuga no guhindura imitekerereze n’imyitwarire, kugira ngo Abanyafurika babashe kubona ibisubizo bibabereye.”

Umuyobozi wungirije w’Ihuriro Pan-African Movement, Epimaque Twagirimana yavuze ko aya mahugurwa agamije gutoza ubuyobozi buhindura imitekerereze kandi bushobora guteza imbere iterambere rirambye rya Afurika.

Yagize ati: “Nubwo bavuga ko Afurika yigenga, turacyahangayikishijwe no kugera ku bwigenge nyakuri. Ibi bisaba abayobozi basobanukiwe n’ukuri kwa Afurika kandi biyemeje kubaka umugabane wacu.”

Yongeyeho ko iyi gahunda ifite akamaro cyane ku banyeshuri mpuzamahanga biga mu Rwanda, benshi muri bo bazasubira mu bihugu byabo nyuma yo kurangiza amasomo.

Ati: “Twibaza icyo aba banyeshuri bazazana uretse ubumenyi bw’amasomo. Ese bafite imitekerereze n’ubushobozi bwo kuyobora bukenewe kugira ngo bagire uruhare muri Afurika dushaka?”

Abanyeshuri bitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko aya mahugurwa yatumye barushaho kumenya no gukunda umuco wabo wa Afurika ndetse n’inshingano bafite.

Elisa Rwagasana, umunyeshuri mu mwaka wa kane mu ishami rya ‘Information Technology’ muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa yashishikarije abanyeshuri gutekereza birenze imbibi z’igihugu.

Yagize ati: “Byongera umutima wo gukunda Afurika. Aho uri hose, uguma ufitanye isano na Afurika kandi wiyemeza kuyiteza imbere.”

Ku bwa Lama Hashim, umunyeshuri wo muri Sudani wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, yasobanuye ko amahugurwa yagize agaciro gakomeye ku giti cye kubera intambara ikomeje mu gihugu cye.

Ati: “Bamwe mu rubyiruko muri Sudani ntibashobora kwiga kubera intambara. Twebwe dufite amahirwe tugomba kwiga, hanyuma tuzasubire mu baturage bacu kugira ngo tubafashe gukomeza guteza imbere imiryango yabo.”

Abategura aya mahugurwa bavuze ko ahuye n’Icyerekezo cya Afurika 2063, kigamije gushyigikira ibisubizo by’ibibazo by’iterambere bitangwa n’Abanyafurika ubwabo, kandi akaba ari igice cy’ibikorwa bya PAM Rwanda bigamije guteza imbere ubuyobozi byatangijwe mu 2022.