Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abanyarwanda kwanga serivisi mbi bahabwa n’abayobozi ahubwo bakaba aba mbere mu kuyirwanya
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025.
Yagize ati: “Icya mbere abo batanga serivisi mbi bagomba kwiga kunengwa, kandi bakabwirwa kwiga kunoza serivisi batanga.”
Yakomeje avuga ko abanyarwanda muri rusange bakwiriye gushyira hamwe mu kurwanya no kutishyura serivisii mbi bahabwa n’uwo ariwe wese.
Ati:”Guhabwa serivisi mbi ukayishyurira ukagenda utanavuze, mukwiriye kubyanga.”
Yakomeje abwira abanyamakuru ko nabo ubwabo bakwiye kugira uruhare mu kurwanya imitangire mibi ya serivisi, aho yababwiye ati: “Kugira ngo tumenye amakuru ni mwebwe mukwiye kubigiramo uruhare, mutangaza ibitagenda neza bikamenyekana. Urugero, ukavuga uti batubwiye amazi yangiza umuhanda ariko ntakirakorwa, ariko murabitinya, murabiceceka mugashyiramo abo mufitanye amasinde gusa.:
Yongeyeho ati: “Urumva ikibazo cyakemuka gute hari abo mutavuga, ahubwo mukavuga ababoroheje gusa? Mukwiye kubishyira hanze uko bimeze.”
Aha Perezida yavuze ko inzego za leta nazo zigomba kubikurikirana nazo ubwazo, zitabikurikirana, bakabibazwa.
Ati:”Ukabona abantu barenga batanu bahawe serivisi mbi hakabura uvuga, urumva ko ikibazo si abatanga serivisi gusa ahubwo natwe tuyihabwa tubifitemo uruhare.
Perezida w’u rwanda yakomeje atagnga urugero ati:” Hari ubwo ujya kumva ukumva abantu bari kuganira ngo ‘resitora runaka twagiyeyo baduha ibyo kurya bitugwa nabi’ bakabigira ibiganiro gusa, bigaherera aho, hashira icyumweru bagasubirayo ngo ni uko iyo resitora izwi cyangwa se yamamaye, ubwo se urumva baba batanyuzwe na serivisi mbi?”
“Ntabwo serivisi mbi yacika muyishimiye , ikwiye kwangwa, ikavugwa, ikanengwa kurusha gusubirayo kandi baguhaye serivisi mbi.”

